Inama ya Komite Mpuzabikorwa mu Karere ka Kirehe yateranye
Inama ya Komite Mpuzabikorwa mu Karere ka Kirehe yateranye
Kuri uyu wa 19 Kamena 2019 ku Karere ka Kirehe hateraniye inama ya Komite mpuzabikorwa ifite insanganyamatsiko igira iti: “uruhare rw’umuturage mu igenamigambi no kwesa imihigo”.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Muzungu Gerald atangiza inama yavuze ko inama ya Komite Mpuzabikorwa ko ari umwanya mwiza wo gusesengura uburyo gahunda z’iterambere mu Karere zishyirwa mu bikorwa no kugaragaza inzitizi zibangamiye ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigakemuka. yashimiye abitabiriye ubutumire bose, akomeza ashimira ubufatanye bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bako bose harimo.
Umuyobozi w'Akarere ashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu cyacu burangajwe imbere na na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku bikorwa by’iterambere budahwema kugeza ku baturage b’Akarere ka Kirehe haba mu bukungu, mu mibereho myiza no mu miyoborere n’ubutabera.
Hatanzwe ibiganiro ku iterambere ry’Ubukungu (Ubuhinzi,Ubworozi,amakoperative no guhangana n’imihindagurikire y’ikirerere) hamwe n’ikiganiro ku iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage (ubuzima + uburezi) kiyobowe aho baganiririye abitabiriye inama ku bibazo bitandukanye birebana n'imibereho myiza y'abaturage.
Brig. Gen. Hodari Johnson uyobora ingabo mu Karere ka Kirehe,Ngoma na Bugesera yibukije abitabiriye inama y'Inteko Mpuzabikorwa ko umutekano uhera mu muryango,asaba abayobozi guhagurukira uburere mu ngo avuga iyo utagira ikintu utinya nta kintu wubaha.
Brig. Gen. Hodari Johnson yakomeje asaba ko abayobozi bakomeza kurwanya abacuruza n’abanywa urumogi kuko biri mu biteza umutekano muke mu baturage,abayobozi b’imidugudu barasabwa kudahishira abakora amakosa mu midugudu bayoboye.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Dr Mukabaramba Alvera yasabye abayobozi gufasha abaturage mu byo bakora byose bya buri munsi avuga ko ikibazo cy’abatera inda abana kidakwiye kwihanganirwa.
Dr Mukabaramba asaba ko abaturage babaho mu mutekano kandi bakabaho mu ndagagaciro z’abanyarwanda. Yasoje ashimira abateguye inama anasaba abayitabiriye kugira icyo bahinduka ku muturage kimuteza imbere.Nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 139 y’Itegeko N0 87/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, Komite Mpuzabikorwa itumizwa kandi ikayoborwa n’Umuyobozi w’Akarere, Inyandikomvugo ihabwa Guverineri, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere akagenerwa kopi. Urwego ruhawe inyandikomvugo rushobora kuyitangaho inama y’uko ibyemezo byafashwe muri iyo nama byashyirwa mu bikorwa. Iyi nama iterana buri mezi 6.
Yashimiye auburyo inama yateguwe asaba abantu kwishyira hamwe bakarwanya ubukene cyane cyane urubyiruko
Abayobozi barasabw agufasha abaturage mu byo bakora byose bya buri munsi avuga ko ikibazo cy’abatera inda abana kidakwiye kwihanganirwa,akaba asaba ko abaturage babaho mu mutekano kandi bakabaho mu ndagagaciro z’abanyarwanda.
Yasoje ashimira abateguye inama anasaba abayitabiriye kuva hano bagira icyo bahinduka ku muturage ariko kimuteza imbere