Inama y’ihuriro ry’iterambere rishingiye ku gukorana n’ibigo by’imari (access to finance forum) yateranye
Kuri uyu wa 28/12/2017, mu karere ka Kirehe habereye inama y’ihuriro ry’iterambere rishingiye ku gukorana n’ibigo by’imari (access to finance forum) yitabiriwe n’abayobozi batanbdukanye barimo abayobozi b’ibigo by’imari muri gahunda yo kurebera hamwe imikorere y’ibigo by’imari mu Karere.
Iyi nama yigiye hamwe uko gahunda yo kwaka no gutanga inguzanyo mu bigo by’imari ihagaze mu mwaka wa 2017-2018,kurebera hamwe inguzanyo ziri mu bukererwe mu bigo by’imari (Nonperformence Loan Situation) 2017-208,inguzanyo za VUP Financial Services,no kurebera hamwe ingamba zo kongera abanyamuryango bakorana n’ibigo by’Imari,
Abitabiye inama basobanuriwe ko nyuma yuko mu mwaka wa 2010 MINECOFIN, BNR na RCA basuye uturere twose hagamijwe kurebera hamwe uko iterambere rishingiye ku gukorana n’ibigo by’Imari rihagaze, hafashwe umwanzuro ko muri buri karere hagomba kubaho ihuriro rihuza inzego z’ibanze za Leta, ibigo by’Imari n’afatanya bikorwa mu iterambere ry’ubukungu bose bakorera kurwego rw’Akarere (ACCESS TO FINANCE FORUM).
Iri huriro kimwe n’ahandi mu Karere ka Kirehe rikaba riyobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe ubukungu rikaba rifite inshingano nyamukuru yo kwihutisha no gushyira mu bikorwa politike za Leta mu iterambere ry’ubukungu n’Imari mu karere
Hashingiwe kandi ku ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2008, aho ryagaragaje ko Abanyarwanda bagera kuri 21% gusa aribo babasha gukorana n’ibigo by’Imari naho 79% batagira uburenganzira kuri serivisi z’ibigo by’Imari ni muri urwo rwego iri huriro ryashizweho kugira ngo ribashe kugira uruhare mu kugabanya uwo mubare w’abatagira uburenganzira kuri serivisi z’ibigo by’Imari.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu mu Karere ka Kirehe Nsengiyumva Jean Damascene akaba avuga ko mu kugera kuri iyo ntego iri huriro rigomba kumenya ko iterambere ry’ubukungu mu karere rigerwaho kubera ubufatanye bw’inzego zose harimo n’ibigo by’Imari nka moteri ya byose,mu gushyira mu bikorwa ishingano zaryo, rikaba rishinzwe gusubiza ibibazo byinshi bitandukanye hagamijwe kuzamura ubukungu bw’Akarere bushingiye kumikoranire y’inzego bireba.
Iyi nama ikaba yasoje ifashe ingamba ku kubungabunga ibigo by’imari hitabwa ku gutanga serivise nziza kandi bakangurira abaturage kugana ibigo by’imari mu rwego rwo kwiteza imbere bakaka inguzanyo kandi bakajya bishyurira igihe.