Inama n’abayobozi b’amadini n’amatorero yateranye mu rwego rwo kureba imikorere y’insengero
Kuri uyu wa 07/03/2018 mu karere ka Kirehe hateraniye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero bakorera mu karere ka Kirehe mu rwego rwo kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi bw’Akarere ku bijyanye n’insengero n’imikorere yazo.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu karere ka Kirehe hamwe n’abanyamabanga Nshinwabikorwa b’imirenge ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald aho yibukije abitabiriye inama ko gahunda y’inama ariyo kubagezaho ibyavuye mu igenzura ry’insengero ku bufatanye n’Akarere mu rwego rwo kureba insengero zuzuje ibisabwa aho bituzuye bakaba babikosora.
Umuyobozi w’Akarere kandi yibukije abaje mu nama ko icyangombwa ari ukubahiriza amategeko,insengero n’amadini barasabwa kubahiriza isuku mu nsengero no ku bakirisitu akaba ashimira kandi uburyo bafatanya mu iterambere ry’Akarere.
Uyu muyobozi w’Akarere yabibukije ko bagomba kuba aba mbere mu kwibutsa gahunda y’amatora ari mu minsi iri mbere bakaba baba aba mbere gukangurira abaturage kuzitabira amatora kandi akazagenda neza, kurebera hamwe uburyo abayoboke bazitabira amatora neza kandi hakumirwa abashaka kuba bahungabanya umutekano mu buryo budasobanutse aho kwiga neza ijambo ry’Imana nkuko babisabwa.
Muri iyi nama kandi bibukije abitabiriye inama ko abasenga batemerewe kujya gusengera ahantu hatubatse cyangwa se mu rusengero rutujuje ibisabwa abasaba kwirinda abantu babeshya ngo Imana yabatumye kandi abahanurira ibinyoma.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe SP Celestin Musuhuke arasaba abayobozi b’amadini kuba aba mbere mu gucunga umutekano,kandi akabibutsa ko bagomba gukorera ahantu hasobanutse ikindi ni uko mu madini usanga harimo abashaka kwigisha abaturage ibintu bitemewe babahanurira ibinyoma abasaba kuba aba mbere .
Inama yasojwe abayitabiriye bishimira uburyo iba yateguwe kandi bashima n’imyanzuro yayifatiwemo basaba ko iyi nama yajya iba rimwe mu gihembwe kuko aribyo byabafasha mu kazi kabo ka buri munsi cyane ko isuku ariyo soko y’ubuzima.