IMURIKABIKORWA RYARI RIMAZE IMINSI ITATU RIBERA I NYAKARAMBI RYASHOJWE
Kuri uyu wa Kane, tariki 22 Gicurasi 2025, Imurikabikorwa ryateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'Ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'akarere ‘Kirehe JADF Open day’ ryashojwe. Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira ari kumwe n'umuyobozi wa JADF Kirehe Eng. Sebikwekwe Cyprien n'abafatanyabikorwa n'inzego z'umutekano basoje iri murikabikorwa ryari rimaze iminsi 3 ryitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira asoza imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere (KIREHE JADF- OPEN DAY) yabashimiye ku bikorwa bakora mu Karere bifasha iterambere ry'Akarere n'abaturage muri rusange, abasaba gukomeza guhanga udushya, ati: “Ndashimira abantu bagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa cya ‘Open Day’ muri ab'agaciro. Ndashimira by'umwihariko abafatanyabikorwa bazanye udushya, hari abo wabonaga bashyushye cyane ku buryo ubona ko hari imbaraga bashyizemo mu gutegura kugira ngo bamurike ibyo bakora, ndizera ko n'abandi nabo barebeyeho ku buryo ubutaha bizaba biryoshye kurushaho.”
Umuyobozi wa JADF Kirehe Eng. Sebikwekwe Cyprien na we yashimiye abitabiriye imurikabikorwa ababwira ko ari igikorwa ngarukamwaka kandi ubwitabire bwabaye bwiza, ashimira abaje gusura n'abitabiriye iki gikorwa cya Kirehe JADF-open day.
Uwimpaye Diane wavuze mu izina ry'abamuritse ibikorwa byabo, Uhagarariye Umuryango ARCOS yavuze ko bishimiye ko bahawe umwanya wo kwiga no kwigiranaho no gusabana avuga ko ibi bikorwa ngarukamwaka bibafasha kujya inama mu byo bikorwa.
Ubwo hasozwaga ku mugaragaro imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere (KIREHE JADF- OPEN DAY) bashimiwe ubufatanye bwiza bwaranze iki gikorwa, ndetse hatangwa seritifika y'ishimwe.