IMIRIMO YO KUBAKA UMUHANDA NYABIKOKORA-NYARUREMBO YARARANGIYE

Umuhanda Nyabikokora-Nyarurembo

Imirimo yo kubaka umuhanda Nyabikokora-Nyarurembo washyizwemo kaburimbo yoroheje yamaze kurangira 100%. Ubu uyu muhanda ureshya na metero zirenga 600 ni nyabagendwa, urakoreshwa. Ukaba unafatwa nk’inzira ishobora kwifashishwa mu gihe mu muhanda wa Rusumo-Kibungo haba havutse ikibazo mu Mujyi wa Nyakarambi.

Iyubakwa ry’uyu muhanda ni umwe mu mihigo yo muri uyu mwaka wa 2024/2025 wamaze kweswa. Abaturage bakoresha uyu muhanda bakaba bishimira ko wakozwe neza ukanashyirwamo kaburimbo.

Agaruka ku kamaro w’uyu muhanda, Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungurije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste yabwiye itangazamakuru ati, yagize ati: "Buriya twari dufite n’ikibazo gikomeye mu mujyi [wa Nyakarambi] cy’uko tudafite icyo twita inzira ya kabiri nk’igihe havuka ikibazo mu mujyi rwagati, indi nzira yakoreshwa. Ubu nibwo inzira yuzuye 100%, ni umuhanda wa kabiri wa kaburimbo ushyizwe mu mujyi wafasha igihe mu mujyi rwagati hari indi mirimo iri kuhakorerwa cyangwa havutse ikibazo gituma hashakwa indi nzira.”

Abaturage baturiye uyu muhanda bishimira ko nta cyondo kikihaba, ndetse uyu muhanda wongereye isuku n’agaciro k’aho batuye.

Umwe mu bakoresha uyu muhanda ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto witwa Dusingizimana Wilson yavuze ko kuba uyu muhanda warakozwe ari iby’agaciro kuko ngo uretse no kuba ari iterambere ry’umujyi mu koroshya indendo, bigiye no koroshya akazi kabo nk’abamotari cyangwa abatwara ibinyabiziga n’abagenzi muri rusange.