IMIRIMO YO KUBAKA INZU Y'IMIKINO N'IMYIDAGADURO[Gymnase] N'IKIGO CY'URUBYIRUKO IGIZE KURI 98%
Ubuyobozi bw’Akarere butangaza ko ubu imirimo yo kubaka inzu yihariye yagenewe imikino n'imyidagaduro izwi nka ‘Gymnase’ n’ikigo cy’urubyiruko biri kubakwa mu mujyi wa Nyakarambi bigeze kuri 98%, bikaba ari ibikorwa remezo byitezweho guteza imbere impano mu mikino n'imyidagaduro ahanini mu bato n'urubyiruko; no guteza imbere imikino n'imyidagaduro muri rusange mu karere.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno avuga ku gipimo ibikorwa byo kubaka ibi bikorwaremezo by'imikino n'imyidagaduro bigezeho, yavuze ko ubu imirimo yo kubaka iyi Gymnase igeze kuri 98% ikazajya yakira abantu 1000 bicaye neza.
Ati “Turimo turategura ko nibura muri uku kwezi kwa Ukwakira twayitaha, izajya yakira abantu 1000.’’
Umushinga mugari wo kubaka Gymnase n’ikigo cy’urubyiruko byatangiye gukorwa mu myaka ibiri ishize, ibi bikorwaremezo bizuzura bitwaye miliyari 2.7 Frw yatanzwe n’umushinga NELSAP ugamije gukora urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzania.
Iyi nzu iri kubakwa ahahoze ikibuga cya Kirehe mu isantire ya Nyakarambi ikaba ari inzu izakinirwamo imikino ya Volleyball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu ahatwikiriye, ikagira n'ibibuga byo hanze.