IMIRIMO YO KUBAKA INZU Y'ABABYEYI KU KIGO NDERABUZIMA CYA MUSAZA YAGEZE KU MUSOZO

Imirimo yo kubaka inzu yagenewe kwita ku babyeyi [Maternity], ku kigo nderabuzima cya Musaza, mu Murenge wa Musaza ubu yamaze kugera ku musozo. Iyi nzu y’ababyeyi yubatswe mu mihigo y’uyu mwaka wa 2024-2025, ku bufatanye bw’Akarere n’Umuryango Partners In Health; ifatwa nk’igisubizo ku kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana.

Igizwe n’ibice birimo Ibyumba bibiri by’isuzumiro, aho ababyeyi bazajya bacishirizwa mu cyuma, aho babyeyi bategereje kubyara baba bari harimo ibitanda 6, Aho ababyeyi babyarira ibyumba 3, icyumba ababyeyi bamaze kubyara baruhukiramo kirimo ibitanda 6. Ubwiherero n’ubwogero buhagije byo mu nzu n’ibyo hanze, Salle y’inama, imesero n’ibindi bitandukanye.

Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima cya Musaza, Nzayisenga Michel avuga ko iyi nyubako ije ari igusubizo kuko izakemura ikibazo bari bafite cy’uko aho basanzwe bakirira ababyeyi ubu ari hato, ati: “Iyi nyubako yuzuye, ni block ya Maternite, CPN, na PF, ikaba ije gusubiza ikibazo kijyanye n'abaturage bazaga kwivuza hano, baje kubyara, bakabyarira ahantu hatameze neza. Rero iyi nyubako yamaze kuzura dutegereje ko dutangira kuyikoreramo mu gihe gito ibikoresho byose nibimara kuboneka.”

Biteganyijwe ko kuyifungura ku mugaragaro bizaba mu kwezi gutaha kwa Kamena 2025.