IMIRIMO YO KUBAKA 'GYMNASIUM' N'IKIGO CY'URUBYIRUKO IGEZE KURI 89%

Kuri ubu imirimo yo kubaka inzu y'imikino n'imyidagaduro izwi nka ‘GYMNASIUM’ n'Ikigo cy'urubyiruko, igeze ku kigereranyo cya 89.7%. Iki kikaba ari igikorwaremezo kinini mu bijyanye n'imikino n'imyidagaduro kije mu karere kacu kizafasha mu guteza imbere siporo n'imyidagaduro; no guteza imbere impano nshya.

Ibi bikorwaremezo biri kubakwa ku bufatanye bw'Akarere n'umushinga NELSAP, bizuzura bitwaye miliyari 2.7 Frw. Aho biri kubakwa mu Mujyi wa Nyakarambi, mu Murenge wa Kirehe.  Iyi nzu izajya ikinirwamo imikino irimo Volleyball, Basketball ndetse na Tennis yo mu nzu mo imbere, hakaba n'imikino izajya ikinirwa ku bibuga byo hanze yayo. Biteganyijwe ko izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 1200 bicaye neza, ibe inatwikiriye ahantu hose.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, avuga ko uyu mushinga wo kuvugurura no kwagura ikigo cy’urubyiruko urimo ibice bibiri harimo kubaka inzu nini izajya ikoreshwa mu kwakira imikino, hakaba n’ikindi gice cyo gusana no kuvugurura Ikigo cy’urubyiruko. Agaruka ku kamaro yitezweho, agira ati:" Ni umushinga uzafasha mu kuzamura siporo n’imyidagaduro mu Karere kacu, azaba ari icyanya cyiza cy’aho urubyiruko ruzajya ruhasanga ibikorwa by’imikino itandukanye n’amatorero, hazaba hari amasomero n’izindi serivisi nziza kandi nyinshi.’’