Ikigo Nderabuzima cya Kigina cyuzuye gitwaye asaga Miliyoni 600

Ikigo Nderabuzima cya Kigina cyuzuye gitwaye asaga Miliyoni 600:

Kuri uyu wa 06/06/2019, mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe batashye ikigo Nderabuzima cya Kigina cyuzuye gitwaye amafaranga 673,341,759 Frws abahaturiye bakaba barishimye uburyo iki kigo kigiye kujya kibafasha batagiye kwivuriza kure.

 

Ikigo Nderabuzima cya Kigina giherereye mu murenge wa Kigina cyafunguwe ku mugaragaro n'umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubuzima Dr Zuber Muvunyi ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi afatanije n'umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald hamwe n'abandi bayobozi.

Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Kigina Uwimana Beatrice yatembereje abayobozi mu kigo bareba uko cyubatse n'uburyo bakira abagana iki kigo bakaba bashimye uburyo cyubatse,basaba ko bajya batanga Serivise nziza.

 

Barihuta Fulgence ni umuturage wivurizaga kure avuga ko bishimiye iki kigo Nderabuzima bakaba bashimira by'umwihariko ubuyobozi bw'igihugu uburyo bwita ku baturage

 

Eng. Ciza Jerome Acting Project Manager wa Rusumo Project yashimiye ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe kuba karahisemo neza bagahitamo kubakirwa ibikorwa remezo abaturage benshi bari bakeneye cyane birimo ikigo Nderabuzima n'umuhanda wa CYagasenyi Nganda ureshya n'ibirometero 30

Dr Zuber Muvunyi Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by'ubuvuzi muri Minisiteri y'ubuzima yashimiye ubuyobozi bw'Akarere anibutsa ko Minisiteri y'ubuzima izabafasha kubona ibikoresho ndetse byanashoboka bitewe n'ibikorwaremezo bihagije gifite iki kigo kikaba cyajya ku rwego rwisumbuye.

 

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald yasabye abaturage kubyaza umusaruro iki kigo anashimira abafatanyabikorwa bakomeje gufasha akarere mu iterambere.Iki Kigo Nderabuzima cya Kigina cyubatswe ku nkunga y’umufatanyabikorwa NELSAP 673,341,759 Frws

 

Umuyobozi w'Akarere yashimiye umufatanyabikorwa PIH watanze amafaranga asaga Miliyoni (20,000,000Frw) zaguze ibikoresho byo kwa Muganga (Medical Equipments) byashyizwe muri iki kigonderabuzima. ,Turongera gushimira Umufatanyabikorwa Save the Children watanze imiti ihwanye na Miliyoni 7.