ICYUMWERU CY'UBUZIMA CYATANGIRIJWE MU MURENGE WA KIGINA, ABATURAGE BASABWA KWITA KU MIRIRE N'IMIKURIRE Y'ABANA

Abajyanama b'ubuzima basobanuriye abitabiriye iyi gahunda uko indyo yuzuye itegurwa

Kuri uyu wa Mbere mu Murenge wa Kigina, ku rwego rw'Akarere hatangirijwe icyumweru cyahariwe ubuzima, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubuzima buzima, akabando k'iminsi. Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof.Dr.Kabera Callixte, abagize inama Njyanama y’Akarere, Komite Nyobozi, inzego z’umutekano, n’abafatanyabikorwa bifatanyije n’abaturage.

Aho cyatangirijwe mu Kagari ka Ruhanga no hirya no hino mu mirenge, abaturage begerejwe serivisi zirimo izo kuboneza urubyaro, kwisuzumisha indwara zitandura, kwipimisha inda ku bagore batwite, kwipimisha SIDA, kurwanya imirire mibi no gutegura indyo yuzuye, kwita ku isuku n’isukura, kurwanya Malaria, Mituweli n’izindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Rangira Bruno, yasabye abaturage bo mu karere hose kwitabira serivisi ziratangwa muri iki cyumweru cy’ubuzima kugira ngo ubukangurambaga buzatange umusaruro mwiza. Yabasabye kwita cyane ku kunoza imirire, isuku, kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa, no  kwirinda ibiyobyabwenge; bagashyira imbaraga mu kwita  ku iterambere ry’umuryango. 

Yagize ati: “Turasaba abaturage ko iyi gahunda mwayigira iyanyu. Uyu munsi, mwabonye inyigisho z’ingenzi ku buzima bwanyu, byaba bibabaje mutabyitayeho ngo mubigire ibyanyu, kandi igamije kuzamura ubushobozi bw’umuturage.”

Rwasamanzi Amon, Umuyobozi waje Uhagarariye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, yibukije ababyeyi kujya bita ku gutegurira abana indyo yuzuye, konsa umwana neza, kujyana abana mu bigo mbonezamikurire y’abana bato; kandi ababyeyi bakajya bita cyane ku buzima bwo mu minsi 1000 ya mbere y’umwana kugira ngo umwana azakure  neza mu bwenge n’igihagararo.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ubu bukangurambaga, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof.Dr.Kabera Callixte yasabye abaturage kuzamura imyumvire ku guharanira kugira z'ubuzima buzira umuze, kuko umuturage ufite z'ubuzima bwiza  ari we ubasha gukora akiteza imbere; yizeza ko Akarere kazakomeza gufatanya n'izindi nzego kugira ngo z'ubuzima bw'umuturage bube bwiza.