Icyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa cyasojwe hashimirwa abafatanyabikorwa
Kuri uyu wa 27 werurwe 2025 Mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gatore mu kagari ka Nyamiryango hasojwe icyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa,nkuko bisanzwe iki cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa (councilor &JADF’S Week) begera abaturage bakabasanga mu mirenge n’utugari batuyemo.
Ni gahunda yabereye mu Karere kose yasorejwe mu murenge wa Gatore abahatuye bifatanyije na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe n’abandi bajyanama ni igikorwa cyasojwe abajyanama n'abafatanyabikorwa bifatanya n'abaturage mu nteko muri mu kagari ka Nyamiryango baganira kuri gahunda zitandukanye zirimo kugira uruhare mu kwesa imihigo,umutekano aho batuye,gukumira amakimbirane mu ngo zabo,hakirwa hanakemurwa ibibazo by’abaturage.
Nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage mu Rwanda yo mu mwaka wa 2000 (National Decentralization Policy,2000; P.6)) umuturage agomba gushyirwa ku isonga ry’ibimukorerwa (The Decentralization policy in Rwanda adopted in 2000 placed citizens at the center of governance) iyi iki cyumweru ni uko umuturage yahawe yasobanuriwe ko ari urubuga rwo gutanga ibitekerezo mu igenamigambi no mu bikorwa by’iterambere kandi serivise akazibona hafi ye, agakemurirwa ibibazo nta gusiragizwa.
Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr Kabera Callixte yavuze ko iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa ari inkingi ya mwamba mu miyoborere myiza ihuza abajyanama n’abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage mu bikorwa byose,akaba avuga ko inama njyanama y’Akarere kaKirehe ku bufatanye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) biyemeje gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegera abaturage,kwakira ibitekerezo no gukemura ibibazo byabo.
Perezida w’inama Njyanama y’Akarere yashimiye abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ku ruhare rwabo mu mihigo no mu iterambre ry’Akarere muri rusange.
Abagize inama Njyanama y’Akarere basoza iki cyumweru bakaba bavuga ko iyi gahunda yo kwegera abaturage babatoye kenshi ari ingenzi bafatanyije n’abafatanyabikorwa,kuko bituma bafatanya no gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo no kumva ibyifuzo bifasha mu iterambere ryabo.
Iki cyumweru cyari gifite insanyanyamatsiko igira iti:“Umuturage ishingiro ry’imishinga no kwesa imihigo”