ICYUMWERU CYAHARIWE UMUJYANAMA N’UMUFATANYABIKORWA CYASOJWE BIYEMEZA UBUFATANYE MU KWESA IMIHIGO

Kuri uyu wa 19 Werurwe 2026 mu Murenge wa Kirehe, mu Kagari ka Kirehe ni ho hasorejwe icyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa, nk'uko bisanzwe iki cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa (councilor &JADF’S Week) bahuye n’abaturage babasanze mu mirenge n’utugari batuyemo.

Ni gahunda yabereye mu Karere hose yasorejwe mu Murenge wa Kirehe abahatuye bifatanyije na Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe n’abandi bajyanama, ni igikorwa cyasojwe abajyanama n'abafatanyabikorwa baganira kuri gahunda zitandukanye zirimo kugira uruhare mu kwesa imihigo, umutekano aho batuye, gukumira amakimbirane mu ngo zabo, hakirwa hanakemurwa ibibazo abaturage bafite.

Nk’uko biteganyijwe muri Gahunda ya Leta yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage mu Rwanda yo mu mwaka wa 2000 (National Decentralization Policy,2000; P.6)) umuturage agomba gushyirwa ku isonga ry’ibimukorerwa, umuturage  yasobanuriwe ko ari urubuga rwo gutanga ibitekerezo mu igenamigambi no mu bikorwa by’iterambere kandi serivise akazibona hafi ye, agakemurirwa ibibazo nta gusiragizwa.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr Kabera Callixte  asoza iki cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa yavuze ko ari inkingi ya mwamba mu miyoborere myiza ihuza abajyanama n’abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage mu bikorwa byose, akaba avuga ko inama inama njyanama y’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) biyemeje gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda yo kwegera abaturage, kwakira ibitekerezo no gukemura ibibazo byabo. Ashimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ku ruhare rwabo mu mihigo no mu iterambre ry’Akarere muri rusange.

Abagize inama Njyanama y’Akarere basoza iki cyumweru bakaba bavuga ko iyi gahunda yo kwegera abaturage babatoye kenshi ari ingenzi bafatanyije n’abafatanyabikorwa, kuko bituma bafatanya no gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo no kumva ibyifuzo bifasha mu iterambere ryabo.

Iki cyumweru cyari gifite insanyanyamatsiko igira iti: “Umuturage izingiro ry’ubufatanye no kwesa imihigo”