IBYARANZE URUZINDUKO RW'IMINSI IBIRI RW'UMUYOBOZI MUKURU W’IKIGO RAB

Ku matariki ya 29 na 30 Mata 2025, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi-RAB, Bwana Dr Ndabamenye Telesphore yagiriye uruzinduko rw’akazi mu Karere ka Kirehe yakirwa n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imari n’Iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste; aho yasuye ahanini imishinga y’ubuhinzi ikorerwa mu byanya byuhirwa.

Ku munsi wa mbere Umuyobozi mukuru wa RAB n’itsinda ry’abayobozi batandukanye bari kumwe basuye imirimo y’umushinga ETI Mahama Lot 1 and Lot 2, atanga inama y’uburyo imirimo yakwihutishwa ikarangira mu kwezi k’Ukuboza 2025.

Hafashwe ingamba zitandukanye zirimo gukora neza kandi mu gihe cyagenwe bigakurikiranirwa hafi n’abayobozi, kwemeza aho amashanyarazi azanyura no kujya hakorwa ubugenzuzi buri cyumweru ahebwa aho imirimo igeze.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Karere, kuri uyu wa 30 Mata 2025, Umuyobozi mukuru wa RAB Bwana Dr Ndamabanye Telesphore  yakomeje igikorwa cyo gukurikirana ibikorwa by’umushinga wo kuhira wa ETI Mpanga, aho we n’Itsinda bari kumwe baganiriye ku bijyanye no kuhira hakurikijwe ingengabihe, buryo bwo kwishyura umuriro w’amashanyarazi aho nibura hakoreshwa miliyoni eshanu buri kwezi, kuba abakozi ba RAB baba kuri site bagomba kuba bazi gukoresha imashini zizamura amazi, gusimbuza imwe mu mashini zizamura amazi ifite ikibazo n’ibindi.

Abahinzi bagaragaje ibindi bibazo biri mu cyanya cyuhirwa cya Mpanga bihabwa w’umurongo uko bigomba gukemuka. 

Banasuye icyanya cyuhirwa cya Nasho[Nasho Irrigation scheme] ahuhirwa kuri hegiatari zirenga 1100 ku butaka buhuje bareba ibigomba kunozwa kugira ngo iki cyanya gikomeze gutanga umusaruro ukwiye.