IBYARANZE GAHUNDA YA SHYASHYANIRA UMUTURAGE MU MURENGE WA NYARUBUYE

Muri gahunda yihariye y'Ubuyobozi bw'Akarere yo kwegera abaturage no gukemura ibibazo, ifite insanganyamatsiko igira iti “Shyashyanira umuturage” muri iki cyumweru ku wa kabiri tariki 9 no kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste basuye banaganira n'abaturage bo mu Murenge wa Nyarubuye n'abayobozi mu byiciro bitandukanye.

Ku munsi wa Mbere w'iyi gahunda, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yagiranye ibiganiro n'abayobozi mu mu Murenge wa Nyarubuye barebeye hamwe gahunda zibafasha mu kazi mu kwesa imihigo n'umuturage mu iterambere. Yanafashe umwanya wo gusura site y'ubuhinzi yatoranyijwe mu kagari ka Nyarutunga mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo abahinzi bakomeje kwitegura abasaba gukemeza kuhategura neza hose.

Ku munsi wa Kabiri w'iyi Gahunda mu Murenge wa Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, yasuye Umurenge wa Nyarubuye Akagari ka Nyarutunga aganira n’abakozi  n’ibyiciro byihariye mu Kagari. yabasabye gushyira imbaraga nyinshi mu kwikura mu bukene, muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2026A ubutaka bwose buhingwa bugahingwa,  kunoza umutekano no kurwanya ibyaha n’ibindi.

Umuyobozi w'Akarere kandi ari kumwe kandi n’inzego z’umutekano yasuye ikigo kinyurwamo by’igihe gito cya Nyarubuye  (NyarubuyeTransit Center) asaba abacumbikiwemo by'igihe gito kwihana ibyaha kandi bakihanira kureka; kuko Igihugu kibategereje ngo bakore biteze imbere aho guteza umutekano muke.

Ku gicamunsi kandi, Umuyobozi w'Akarere yaganiriye n'abaturage mu Kagari ka Nyabitare abasaba  kororera mu biraro, kwita ku mutekano banoza uburyo bwo gukora amarondo, kujyana abana ku mashuri; kwirinda urugomo n’ibindi byaha muri rusange, bahabwa umwanya wo gutanga ibibazo n’ibyifuzo birakemurwa ibindi bihabwa umurongo.