IBITARO BYA KIREHE BYIBUTSE ABAKOZI, ABARWAYI N'ABARWAZA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Umuyobozi w’Akarere wungiriije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, ari kumwe n’inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bwa IBUKA, bifatanyije n’ Ibitaro bya Kirehe mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 abari abakozi, abarwayi n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; biciwe mu bigo by’ubuvuzi byari mu Karere ka Kirehe.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 30 Gicurasi, cyabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka rwavuye ku bitaro kugera ku Rwibutso rwa Kirehe i Nyakarambi; bashyira indabo ku rwibutso ahashyinguye imibiri y'abatutsi basaga ibihumbi 12 bazize Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asaba abakora kwa muganga kugira indangagaciro yo gutanga ubuzima, kwimakaza Ndi Umunyarwanda, ubumwe no gukunda Igihugu; baharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yabasabye kandi kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kugira urahare mu kunyomoza abashaka guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kandi ko muri iyi minsi 100 yo kwibuka bakwiye gukomeza kwita ku barokotse Jenoside, kubahumuriza, kubasura no kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi aho bikenewe.