IBIGO BY'AMASHURI BYITWAYE NEZA MU MWAKA W'AMASHURI 2024-2025 BYARABIHEMBEWE
Umwiherero w’uburezi w’iminsi ibiri, wahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri bose ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi,ibigo by’amashuri byabaye indashyikirwa byarabihembewe. Ni umwiherero wabereye mu Karere ka Kayonza mu mpera z'icyumweru dushoje tariki 17 na 18 Ukwakira 2025.
Muri uyu mwiherero bafashe umwanya wo kwishimira ibyo bagezeho, abitwaye neza barabihemberwa, barebera hamwe n’ingamba zatuma barushaho gukora neza, hanabaho gusinyana imihigo n’Umuyobozi w’Akarere.
Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte yavuze ko ari umwiherero wo kureba aho bafite imbaraga nziza mu burezi zigakomeza, ahagaragara ko zidahagije zikongerwa, abibutsa ko gutsinda neza ari uguhozaho; asaba ko umwana wese agana ishuri kandi ku gihe.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Bwana Rangira Bruno, mu mwiherero yagaragaje ko nubwo aka Karere katsinze neza mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, ariko ko hakiri urugendo rurerure ariyo mpamvu yagaragaje ko uyu mwiherero uba ukwiye kuba utanga umusaruro habaho gukosorwa ibitagenda neza. Yasabye abarezi kujya bigiranaho kandi bagafatanya kuko ariho hava itsinzi. Yasabye abayobozi kandi kujya bagaragaza ibibazo bafite mu kigo bigashakirwa ibisubizo hakiri kare mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kwiga neza kandi bari heza.
Mu mwiherero w’uburezi Bwana Mugenzi Leon ushinzwe imicungire y'abarimu muri REB yagaragarije abayobozi b’ibigo ko bakwiye gukunda ibigo bayobora ndetse bakanabihangayikira kuko aricyo gituma bashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biba biri mu kigo ngo umunyeshuri atsinde neza.
Umuyobozi w'Umushinga Zero Out of School Children Project Bwana Ndahayo Paulin yavuze ko yishimiye kwifatanya n'abitabiriye umwiherero kuko bibafasha gufata ingamba zo gukomeza kugarura abana mu ishuri kandi ko nta mwana ugomba guta ishuri ahubwo bose bagomba kwitabira ishuri ku gihe.