IBIGO BY'AMASHURI BYATSINZE AMARUSHANWA Y'ISUKU N'ISUKURA BYAHEMBWE
Ku bufatanye bw’Akarere na Water for People, mu karere hari gukorwa igikorwa cyo guhemba ibigo by’amashuri byatsinze amarushanwa y’isuku n’isukura yakozwe muri bimwe mu bigo by’amashuri binyuze muri za Clubs z’isuku.
Kuri uyu wa Kabiri, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Mukandayisenga Janviere yayoboye iki gikorwa kuri GS Rebero, mu Murenge wa Gatore, abasaba gukomeza gushyira imbaraga muri za clubs z’isuku n’isukura ku buryo isuku iba umuco haba ku ishuri, mu ngo, n’ahantu hose.
Yagize ati: “Turabashimira cyane ibikorwa mukora by’isuku n’isukura, mwitwaye neza kandi turabashimira. Mugomba kugira isuku ku mubiri, mu myambaro mwiyogoshesha kandi mubibwira n’ababyeyi banyu. Kuri ubu mwabaye ikigo cya Kabiri mu kwimakaza isuku, habayeho isesengura tubona ko iki kigo kitwaye neza mu bigo byose dufite mu Karere."
Kuri uyu wa Gatatu, igikorwa cyo guhemba ibigo by’amashuri cyakomeje. Ibigo biri gushyikirizwa ibihembo harimo: GS Mugogo, GS Rebero,EP Rebezo, EP Rumuri na GS Mushongi.
Mu bihembo ibigo by’amashuri byahize ibindi mu marushanwa y’isuku n’isukura biri guhabwa harimo ibikoresho biyungurura amazi, iby’isuku mu cyumba cy’umukobwa, ibyo mu bwiherero byo mu bwoko bwa SATO, ibikoresho by’ishuri bigizwe n’amakaye n’amakaramu.