I NASHO HAKOZWE UMUGANDA UDASANZWE MU RWEGO RWO KUBUNGABUNGA ICYANYA CYUHIRWA
I Nasho mu Kagari ka Cyambwe hakorewe umuganda udasanzwe wo kubungabunga icyanya cyuhirwa, hatunganywa imirwanyasuri kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Kanama 2025. Ni umuganda udasanzwe witabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, inzego z'umutekano, bifatanyije n'abaturage mu Murenge wa Nasho, Akagari ka Cyambwe mu muganda bakoze mu rwego rwo kubungabunga icyanya cyuhirwa batunganya imirwanyasuri n'imiyoboro ifata amazi.
Mu butumwa yabagejejeho nyuma y'umuganda, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira yasabye abaturage kwita no kubungabunga iki cyanya, bitegura guhingira ku gihe mu gihembwe cy'ihinga cya 2026A kugira ngo bazeze neza. Abatuye Umurenge wa Nasho kandi basabwe kurangwa n'isuku haba ku mubiri wabo, aho batuye, n'abana babo, n'aho bakorera; kuko kugira isuku bidahenze.
Icyanya cyuhirwa cya Nasho kiri ku buso bwa hegitari 1,173 ziri ku butaka buhuje, abahinzi bagihingamo bibimbuye muri Koperative yitwa NAICO igizwe n'abanyamuryango basaga 2000.