HIBUTSWE ABATUTSI BICIWE I NYARUBUYE
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanashyingurwa mu cyubahiro imibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu mirenge ya Nyarubuye na Mpanga.
Ni igikorwa kitabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye, aho Umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Madame Kayisire Marie Solange.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo bashyinguye mu rwibutso rwa Nyarubuye ndetse n’imiryango yashyinguwe ababo mu cyubahiro uyu munsi, ati: “Ndakomeza nanihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mbabwira ngo mpore”
Yavuze ko urwibutso rwa Nyarubuye ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga ibihumbi 58. Kandi ko ari urwibutso rubitse amateka yihariye kuko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranwe ubukana n’ubugome bukabije, aho mu minsi itatu, kuva tariki ya 14 kugeza kuya 16 Mata mu 1994 kuri Paruwasi ya Nyarubuye hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 51. Yavuze kandi ko amateka y’aha agaragaza uruhare rw’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Ashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi i Nyarubuye bagejejweho na Uwiragiye Maxime, ikiganiro ku mateka ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, isomo ku Banyarwanda, ku mahanga, n’ibihugu byo mu Karere’. Ndetse n’Ubuhamya bwa Mukabasoni Tharcille warokokeye Jenoside i Nyarubuye wavuze imibabaro n’agahinda yatejwe na Jenoside; ariko ashimira Inkotanyi zamurokoye, nyuma yayo Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Kagame bukimika ubumwe mu banyarwanda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu Kayisire Marie Solanje, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa cyo kwibuka yasabye buri wese kwimakaza ubumwe no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yakomeje agira ati: “Murabizi neza ko mu Rwanda twahisemo kuba umwe nk’amahitamo yacu, kwiteza imbere dushyize hamwe. Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside bisaba kuvugisha ukuri ku byabaye, mu muryango abakuru bakaganiriza abana batoya. Twamagane urwango, ihakana n’ipfobya rya Jenoside bikigaragara.”
Yavuze ko ubu u Rwanda rufite umutekano kandi ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Igikorwa cyo kwibuka i Nyarubuye cyashojwe hashyingurwa mu cyubahiro imibiri ine y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse; no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye.