Hateraniye inama nyunguranabitekerezo ku kurwanya no gukumira ihohoterwa

Kuri uyu wa gatatu tariki 19/02/2025 mu karere habereye inama ku bufatanye na Alight ku kurwanya,gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe gusubira mu buzima busanzwe.

Ni inama nyunguranabitekerezo yahuje inzego zitandukanye hagamijwe kurushaho kunoza ingamba zo gukumira no guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibyaha bikorerwa abana.

Ni inama yateguwe ku bufatanye n’umufatanyabikorwa ALIGHT mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina gitsina no gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe gusubira mu buzima busanzwe.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu  yavuze ko kumva neza icyo no gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe gusubira mu buzima busanzwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyo bivuze, ari intambwe ya mbere ituma kurirandura mu buryo bufatika bishoboka. 

Yagize ati: Igikenewe cyane ni ukubanza kumva neza no gusobanukirwa icyo kurwanya ihohoterwa bivuze kugira ngo ubashe gukuraho imbogamizi zitambamira ibikorwa byo guhangana na ryo haba mu karere n’ahandi hose.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yashimiye umufatanyabikorwa ALIGHT ku bufatanye mu nama mu gikorwa cyo kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abafite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe asaba abitabiriye gukurikiza inama bahawe bakagira abandi ku bijyanye n’ihohoterwa.