HATASHYWE IBIKORWA BITANDUKANYE BYAGEJEJWE KU BATURAGE MU KWIZIHIZA UMUNSI WO KWIBOHORA

Mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Nyakanga 2025, hirya no hino mu Karere hatashywe ibikorwa bitandukanye biri mu byakozwe mu mihigo ya 2024-2025 birimo ibiro bishya by’Akagari ka Nyabikokora, Umuhanda Nyabikokora-Nyarurembo n’inzu yubakiwe uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunsi wo kwibohora k'u Rwanda wizihizwa tariki 04 Nyakanga, nyuma y'uko Igihugu kibohowe n'ingabo za RPA Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukandayisenga Janviere, bari kumwe n’inzego z’umutekano bifatanyije n’abaturage mu gutaha ibyo bikorwaremezo; byishimiwe cyane n’abaturage.

Umuhanda Nyabikokora-Nyarurembo ureshya na metero 640 warakozwe neza, ushyirwamo kaburimbo yoroheje ubu rakoreshwa, ukaba unafatwa nk’umuhanda w’ingenzi cyane kuko wanifashishwa mu gihe mu muhanda Kibungo-Rusumo  haba havutse ikibazo.

Ibiro bishya by’Akagari ka Nyabikokora, mu Murenge wa Kirehe byubatswe ku buryo bujyanye n’igihe nk’akagari kari mu mujyi wa Nyakarambi, aho kuri uyu wa Gatatu hanabereye inteko y’abaturage. Ubuyobozi n’abaturage bishimira ko bagiye kujya batangira, banahererwa serivisi ahantu hameze neza.

Naho Murereyimana Purukeriya warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, utuye mu Mudugudu wa Nyabikokora, mu Kagari ka Nyabikokora ni umwe mu miryango yubakiwe mu mihigo y'uyu mwaka ushize, kimwe na bagenzi be avuga ko yishimiye cyane nzu yatujwemo, ashimira by’umwihariko Ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika bwamurokoye bukaba bunamwubakira.

Ati: “Mbere nabaga mu nzu imvira, ariko nagiye kubona mbona baranyubakiye. Iyi nzu ni nziza, ndashimira Perezida Kagame, ndamukunda, yaranyubakiye, n’ukuntu yaturokoye, arakabyara rwose mufatiye iry’iburyo; Imana izamukomeze imishyigikire. Ubu mbayeho neza, ndatuje, ndatekanye.”