HATANGIJWE UMUSHINGA WO GUKANGURIRA ABAGORE KWISHYURANA HAKORESHEJWE TELEFONE NGENDANWA
Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2025 mu Karere ku bufatanye na Banki Nkuru y'u Rwanda-BNR n’abandi bafatanyabikorwa mu karere hatangijwe umushinga wo gukangurira abagore kwishyurana hakoreshejwe telefone ngendanwa hagamijwe kwiteza imbere no kwihaza mu by’imari ‘Gendana Konti’; ni igikorwa n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yitabiriye.
Mu ijambo rye, hatangizwa uyu mushinga Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yashimiye ko uyu mushinga watekereje ku bagore by'umwihariko kuko bagira uruhare mu iterambere ry’Akarere, n'iterambere ry’umuryango, yizeza ubufatanye muri uyu mushinga kugira ngo abagore barusheho kwitabira serivisi z’imari mu buryo bufatika; n’iterambere ryabo rirusheho kugerwaho.
Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubutajegajega rw’Urwego rw’Imari muri Banki Nkuru y'u Rwanda Bwana Nsengiyumva Rwisumbura Bernard, yavuze abagore bafatwa nka moteri y’iterambere, kandi buri wese ufite telefone akwiye gukoresha serivisi z’imari, mu kwishura, gusaba inguzanyo n’ibindi, asaba ko buri wese kugira uyu mushinga uwe; kugira ngo uzagere ku ntego.
Biteganyijwe ko uyu mushinga uzagera ku bagore barenga ibihumbi 15 bo hirya no hino mu karere. Ni mu gihe Ubuyobozi bwa BNR busobanura ko kuva uyu mushinga watangizwa mu mwaka wa 2022 umaze kugera ku bagore barenga ibihumbi 120, abagore basaga ibihumbi 32 batagiraga konti mu buryo bw'ikoranabuhanga rya telefone bafashijwe kuzifungure, barimo n'abagiraga izasinziriye zakanguwe ubu zikaba zarongeye gukora.