HATANGIJWE UMUSHINGA ‘POWERED BY WOMEN IN RWANDA’ WIBANDA KU GUTERA INKUNGA ABAGORE

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 06 Gicurasi 2025, ku kicaro cy’Akarere habaye inama yahuje Ubuyobozi bw’akarere n’imiryango itegamiye kuri Leta, yatangirijwemo Umushinga mushya witwa ”Powered by Women in Rwanda”  ushyirwa mu bikorwa na AEE Rwanda ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, by’umwihariko mu bagore n’abakobwa basaga ibihumbi 16 bafite imyaka hagati ya 15 na 59 bo mu miryango ikennye.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze ko guteza imbere abagore ari ukwihutisha iterambere ry’Igihugu, ati: “Abagore bakwiye kwitabwaho bagakurikiranwa, kubera ko ni umubare munini w’abaturage bagize u Rwanda, kubaheza inyuma ntabwo byaba ari byiza, ni ngombwa kubaba imbere tukabashyigikira kandi tukabateza imbere.”

Umukozi mu mpuzamirwango Pro-Femme twese hamwe, Niragire Erneste, avuga ko kuri ubu batangiye urugendo rwo gufasha umugore kwiyubaka kubera ko umugore ariwe musemburo w’iterambere ry’Igihugu, ati: “Kuri ubu turi mu rugendo rwo kwita ku iterambere ry’umugore kubera ko umugore ari umusemburo w’impinduka mu muryango no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango, ariko umugabo abigizemo uruhare. Tugomba kurwanya ihohoterwa ryo mu muryango turwanya inda zitateganyijwe.”

Uwigize Leontine, Umuyobozi w’inama y’Igihugu y’abagore mu Murenge wa Mpanga, avuga ko  hari byinshi biteze kuri aba bafatanyabikorwa.  ati: “Icyo tubitezeho ni ubufatanye haba mu buryo bw’ibitekerezo no mu buryo bw’amafaranga. Nk’ubu dufite koperative z’abarobyi b’abagore baje bakabatera inkunga bagera kure.”

Biteganyijwe ko mu Karere ka Kirehe, ibikorwa by’umushinga mushya wiswe ” Powered by Women in Rwanda” ugamije guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, bizibanda mu mirenge ya Mahama, Mpanga, Nyamugari, Kigarama, Kigina, na Gahara.