HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA IHAME RY'UBURINGANIRE

HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA IHAME RY'UBURINGANIRE

Kimwe no hirya no hino mu Ntara y'Iburasirazuba, guhera ku itariki 09 Nzeri 2025 mu Karere kacu hatangijwe ubukangurambaga bugamije kwimakaza ihame ry'Uburinganire mu Mirenge yose igize Akarere, ku rwego rw'Akarere bukaba bwaratangirijwe mu Murenge wa Nyarubuye.

Ni ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’imiyoborere myiza n’iterambere ridaheza kandi rirambye”.

I Nyarubuye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Bwana Nzirabatinya Modeste yifatanyije n’abatuye mu kagari ka Mareba ari naho ubukangurambaga bwatangirijwe ku rwego rw’Akarere.

Hapimwe  Kanseri y’inkondo y’umura, gupima abana indwa zituruka ku mirire mibi, guhaba amata n'indyo yuzuye, kuganiriza Abangavu babyariye iwabo, gutanga ubutumwa bwo kurwanya amakimbirane mu muryango, kujyana abana bose ku ishuri; no guharanira kubaka umuryango ushoboye, uteye imbere kandi utekanye.

Muri ubu bukangurambaga, ku gicamunsi mu nteko z’abaturege mu mirenge 9/12 hasezeranye byemewe n'amategeko imiryango 52; hakirwa ibibazo by’abaturage birakemurwa ibindi bihabwa umurongo.

Bamwe mu bagize imiryango yasezeranye mu ruhame bavuze ko kubana batarasezeranye byabateraga ipfunwe, gusa kuri ubu ubwo bamaze gusezerana bagaragaza ko bishimye cyane kandi ko basezeranye mu buryo butabagoye.

Sindayigaya D’Amour utuye mu Murenge wa Nyarubuye yagize ati: “Kuri ubu ndishimye cyane kuba maze gusezerana n’umudamu wanjye ni ibintu by’agaciro cyane, ubu njye n’umufasha wanjye tubanye mu buryo bwemewe n’amategeko ndumva nishimye cyane. Numvaga mbishaka cyane none mbibonye mu buryo bunyoroheye.”

Ayingeneye Faisi na we yagize ati: “Ubwo nsezeranye n’umufasha wanjye ndabyishimiye cyane numvaga mbifitiye inyota pe! Ku mutima wanjye numvaga ntameze neza kuba nabanaga n’umugabo wanjye tutarasezeranye, ubu ngiye kubana n’umutware wanjye twishimye, kandi twuzuzanya. Abatarasezeranye nabasaba nabo kwihutira kubikora kuko ni byiza cyane.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste yagaragaje ko umuryango mwiza wujuje ibisabwa, ugomba no kubaho warasezeranye kandi ababana bakabaho bafatanya inshingano.

Ubwo hatangizwaga ubu bukangurambaga i Nyarubuye kandi imiryango itanu yorojwe inka mu rwego rwo kuyifasha kwikura mu bukene.