HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BWA ‘Fresheri Ku Ishuri’ ABANYESHURI N'ABARIMU BASABWA KUGIRA ISUKU UMUCO
Kuri uyu wa Mbere tariki 12 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n’Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere yatangije ku mugaragaro ubukangurambaga bwa'Fresheri Ku Ishuri' bugamije kwimakaza isuku mu mashuri, aho ku rwego rw'Akarere bwatangirijwe kuri GS Rusumo, mu Murenge wa Nyamugali.
Atangiza ubu bukangurambaga bugamije guteza imbere umuco w’isuku hose n'isukura ihoraho mu mashuri, Umuyobozi w’Akarere yasabye abanyeshuri kugira isuku aho bigira, ku mubiri n’ahantu hose bari; bose bakagira ‘Fresheri ku ishuri’ n'aho bari hose.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yasabye abarimu kujya baza mugitondo bakagenzura uko abana bameze bagafata umwanya nabo ubwabo bakisuzuma mbere y’uko bareba ko abanyeshuri bigisha bafite isuku, yagize ati: “Mugomba kwita ku isuku mukayikorera mu ishuri n’ahandi hose. Buriya umuntu iyo asa neza, yakarabye, yakoze isuku yo mu kanwa, yigira mu ishuri risa neza, nta mwanda, ibyo arya bikaba bifite isuku; burya no mu mutwe biba bimeze neza.”
Yakomeje kandi agira ati: “Isuku na yo ni kimwe mu bintu bigomba kuturanga nk'Abanyarwanda aho turi hose, kandi irahera mwe, mu ishuri, kuko nitubyitaho tukagira isuku mu ishuri tuzaba turi kubaka abantu beza b'ahazaza bazaba baraciye ukubiri n'umwanda.”
Iki gikorwa cyabanjirijwe no kugenzura isuku mu kigo cya GS Rusumo mu murenge wa Nyamugari kugira ngo bagenzure ko aho abanyeshuri bakorera hitabwaho mu buryo buboneye