HATANGIJWE KU MUGARAGARO IBIKORWA BYO KUBAKA IKIGO NDERABUZIMA CYA NYARUBUYE CYONGEREWE UBUSHOBOZI

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 05 Ugushyingo 2025, mu Murenge wa Nyarubuye hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye [Nyarubuye Medicalised Health Center], Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira ari kumwe na Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, Abahagarariye Banki ’Isi mu Rwanda, UNHCR, Minisiteri y'Ubuzima, bashyize ibuye ry’ifatizo ahari kubakwa iki kigo nderabuzima mu Murenge wa Nyarubuye.

Ni igikorwa kandi kitabiriwe n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye, n’inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa batandukanye. Uyu mushinga wo kubaka no kongerera ubushobozi Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi[MINEMA], binyuze mu mushinga Jya Mbere uterwa inkunga na Banki y’Isi, ku nkunga yatanzwe n'Ubwami bwa Denmark.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yashimiye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare kugira ngo iki kigo nderabuzima cy’ingenzi cyubakwe,  avuga ko nicyuzura kizafasha impunzi zo mu nkambi ya Mahama n’abatuye mu Murenge wa Nyarubuye n’imirenge uwegereye kubona serivisi nziza z’ubuvuzi hafi.

Ambasaderi w'Ubwami bwa Denmark mu Rwanda Bwana Casper Stenger Jensen, yavuze ko kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi ari ikintu cy’ingenzi mu mibereho yabo, kandi ko bishimiye gutanga umusanzu muri gahunda ya 2 ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere-NST2 mu guteza imbere serivisi z’ubuzima; ari ubufatanye buzakomeza no mu bindi bikorwa bitandukanye, kandi ko azishimira kugaruka i Nyarubuye iki kigo nderabuzima cyaruzuye.

Minisitiri muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira yavuze ko uyu mushinga wo kubaka Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye cyongerewe ubushobozi, uri mu cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, cyo gutanga serivisi nziza z’ubuvuzi, zigatangwa ku baturarwanda bose baba Abanyarwanda ndetse n’impunzi.

Yavuze ko ni gahunda ari igice kimwe mu bigize Umushinga Jya Mbere ugamije guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza by’impunzi n’abanyarwanda bazakiriye, mu turere dutandukanye harimo na Kirehe.

Uretse kuba abaturage bahamya ko kwegerezwa serivisi zo ku rwego rw'ibitaro mu kigo Nderabuzima cya Nyarubuye bizabaruhura ingendo ndende bakoraga bajya kwivuriza ahandi nko ku Bitaro bya Kirehe, iyubakwa ry'iki kigo nderabuzima ni n'amahirwe y'akazi ku baturage benshi, ku buryo uyu mushinga ubonwa nk'igisubizo kuri serivisi z'ubuzima ariko n'isoko y'iterambere mu bukungu.

Biteganyijwe Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye nicyuzura, kizaba gifite ibyumba bibiri bitangirwamo serivisi zo kubaga, ibyumba byakira ababyeyi babyaye n’iby’abategereje kubyara, icyumba cyita ku bana bavutse batagejeje igihe, ahatangirwa serivisi z’indembe n’iz’isuzuma, ndetse n’ibitanda 110 byo kwakira abarwayi.