HATANGIJWE UBUVUZI BW'INDWARA ZO MU KANWA N'IZ'AMASO BUKORWA HIFASHISHIJWE IVURIRO RIGENDANWA
Kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2026, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno ari kumwe n'abandi bayobozi yafunguye ku mugaragaro igikorwa cy'ubuvuzi bw'indwara zo mu kanwa, n'indwara bw'amaso;buzajya bukorwa hifashishijwe ivuriro ngendanwa. Byatangirijwe mu Murenge wa Gahara, biri gukorwa ku bufatanye n'Umuryango Inshuti mu Buzima-PIH_Rwanda.
Iri vuriro ngendanwa (mobile clinic) ryatanzwe ku bufatanye na @PIH_Rwanda rizajya rikoreshwa mu Karere ka Kirehe no mu Karere ka Kayonza; kandi abarwayi bahabwe serivise ku buntu. Abaturage bazajya bamenyeshwa gahunda y'uko iri vuriro rizajya ribegerezwa mu bice batuyemo.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira yashimiye @PIH_Rwanda n'Ibitaro by'Akarere ku gikorwa cyiza bari gukora cyo kwegereza abaturage serivisi z'ubuvuzi, asaba abaturage kwitabira izi serivise no kujya bakurikiza amabwiriza n'inama bahabwa n'Abaganga kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Yanasabye abaturage kwirinda kujya mu baganga ba gakondo ahubwo bakitabira kwivuza cyane ko ari n'uburyo bwiza bwo kwegereza service abaturage.
Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kirehe yavuze ko nyuma yo kubona ko bakira abarwayi benshi bivuza indwara zo mu kanwa n'amaso batekereje kujya babasanga mu midugudu aho batuye, asaba abaturage kunoza isuku yo mu kanwa kugira ngo birinde indwara.