HATANGIJWE IBIZAMINI BISOZA ICYICIRO CY'AMASHURI ABANZA
Mugitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere ari kumwe n’izindi nzego, batangirije ku mugaragaro ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cy'amashuri abanza ku kigo cya GS Paysannat L A,B giherereye mu Murenge wa Mahama. Kuri iyi Site hari gukorera abanyeshuri bo mu bigo birimo G.S Paysannat L,A,B,C,D,E, École Primaire Mwoga na Bezarel Christian Academy, hakaba hari abanyeshuri bagera ku 1,094.
Muri aka Karere, site ziri gukorerwaho ibizamini zigera kuri 37, zose hamwe zikaba zirimo abanyeshuri 7,251.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Mukandayisenga Janviere yashimiye abanyeshuri bagiye gukora ibizamini, abasaba kubikora batuje kandi bakabitsinda, banitegura gukomeza amashuri yabo mu bindi byiciro.
Yagize ati: “Mbere na mbere turabifuriza intsinzi, tunabashimira ko mwitwaye neza, kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, mukaba musoje umwaka wa Gatandatu. Ibyo turabibashimiye kuko hari bagenzi banyu bagiye badutenguha bitwara nabi, mwebwe mwabaye intore. Mwinjire mu bizamini, mubikore neza, mutuje kandi muzabitsinde ijana ku ijana, ubundi mukomeze mu bindi byiciro bikurikiraho.”
Yakomeje asaba abari gukoresha ibizamini kubahiriza igihe, kandi bakajya bareba neza ikizamini kigiye gutangwa ko ari cyo kigiye gukorwa birinda kubivanga.
Ku manywa yo kuri uyu wa Mbere kandi, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yasuye ikigo cy’amashuri cya GS Nyakarambi TSS mu Murenge wa Kirehe kikaba n’imwe muri site ziri gukorerwaho ibizimini, mu rwego rwo kureba imigendekere y’ikorwa ry’ibizamini bisoza icyiciro cy'amashuri abanza; yifuriza abanyeshuri intsinzi. Kuri iyi site ya GS Nyakarambi TSS hari gukorera abanyeshuri 303 bo mu bigo bitandatu birimo iki cya GS Nyakarambi TSS, GS Kaduha, APEKI Amizero, MIPRIS, ALPHA EPSA, na Kirehe Adventist TVT.