HATANGIJWE IBIZAMINI BISOZA IBYICIRO BY'AMASHURI YISUMBUYE
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n'abandi bayobozi yatangirije ku mugaragaro ibizamini bisoza ibyiciro by'amashuri yisumbuye kuri santere ya Rusumo High School, ahari gukorera abanyeshuri 405 bo mu bigo bitatu, Rusumo High school, GS Kigina na GS Rugarama II n'abakandida 5 bigenga.
Mu butumwa yegejeje kuri aba banyeshuri mbere yo gutangira ibizamini, Umuyobozi w'Akarere Bwan Rangira yabasabye kwitwara neza kugeza basoje, kurangwa n'ikinyabupfura, gukora neza nta gihunga; no gutsinda.
Yagize ati: "Dutangiza ibizamini wari umwanya wo kureba uko biri kugenda, tunaboneraho gutanga ubutumwa, tunifuriza abanyeshuri gukora neza ibizamini bubahiriza amabwiriza kandi barangwa n’ikinyabupfura. Hari igihe abanyeshuri bajya basoza ibizamini ugasanga barashaka kujya mu rugomo mu businzi n’ibindi ibyo twabibabujije. Turakomeza gukurikirana uko birimo bikorwa aho biri gukorerwa hose mu Karere, kugeza ubu ntawacikanwe.”
Muri rusange mu karere hari amasantere y'ibizamini 29, ahari gukorera abanyeshuri 4826 basoza ikiciro rusange, 1773 bari gusoza ikiciro cy'ayisumbuye, abari gusoza TVET 606, Professionals/Accounting 29, ndetse n'abakandida bigenga 6.