HASHOJWE UMWIHERERO W'AKARERE WARI UMAZE IMINSI IBIRI
Kuri uyu wa Kane tariki 6 no kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, mu Karere habaye Umwiherero w'Akarere ka Kirehe umwaka wa 2025-2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya NST2, dushyira umuturage ku isonga". Ni umwiherero w'iminsi ibiri, witabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere, Abafatanyabikorwa b’Akarere, Inzego z’umutekano, Abayobozi b’amashami mu Karere n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge.
Mu byibanzweho cyane mu mwiherero harimo kureba no gufatira hamwe ingamba zo kugera ku ntego zikubiye muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere-NST2, Imihigo y’Akarere ya 2025-2026, kwisuzuma no kureba ingamba zo kwihutisha iterambere ry’abaturage,gutanga serivisi nziza ku baturage.
Ku munsi wa mbere, uyu mwiherero wafunguwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne, aho afungura ku mugaragaro uyu mwiherero yabasabye kongera imbaraga mu iterambere ry'umuturage bihaza mu biribwa no kugira umudugudu utarangwamo icyaha kuko ntacyo wageraho udafite umutekano.
Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Prof. Kabera Callixte, yavuze ko uyu mwiherero w'iminsi ibiri ari umwanya mwiza wo kugira ngo ahari intege nke bashake uko bahazamura, kuganira kuri gahunda za Leta uko zishyirwa mu bikorwa kuko babifitemo uruhare; ndetse bakisuzuma bagafata ingamba.
Muri uyu mwiherero Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yafashe umwanya asangiza abawitabiriye imyanzuro y’umwiherero w’abayobozi b’Uturere,I ntara n’Umujyi wa Kigali uherutse kubera mu Karere ka Bugesera wateguwe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, wibanze ku ngamba zo kunoza imikorere na serivise zihabwa abaturage.
Muri uyu mwiherero abawitabiriye bagiye bagira umwanya uhagije wo kungurana ibitekerezo ku bigomba kunozwa, ingamba, n’ahakwiye gushyirwa imbaraga kugira ngo yaba ibikubiye muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere, n’imihigo y’Akarere; bizagerweho.
Ku munsi wa kabiri
Ku munsi wa kabiri Umwiherero w'Akarere ka Kirehe umwaka wa 2025-2026 wateranye, aho mu batumirwa bari bawitabiriye harimo n'Umuyobozi mukuru w'agateganyo, Ag. DG w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi[RAB] Dr. Uwituze Solange wanatanze ikiganiro ku kongera umusaruro binyuze mu kunoza uburyo bwo guhuza ubutaka na Politiki y’ubuhinzi n’imigendekere y’igihembwe cy’ihinga cya 2026A, guhinga ubutaka bwose.
Mu kiganiro Dr. Uwituze yasabye abitabiriye umwiherero kwibutsa abaturage guhinga ubutaka bwose bushobora guhingwaho ibihingwa by’ingenzi mu duce twahujwe (Food Basket Sites),ndetse no guhinga ubutaka bwose bukabyazwa umusaruro.
Bwana Ngoga Frank, Umuyobozi w’Umushinga wa SEIRHC wo muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi yatanze ikiganiro ku mishinga ya Jya Mbere, ikorwa ku bufatanye n’Akarere, agaragaza aho igeze igeze ishyirwa mu bikorwa, iyo mishinga irimo kubaka Ikigo nderabuzima cya Nyarubuye, Bukora na Musaza TSS, Laboratwari, Kwagura ibitaro by'Akarere bya Kirehe; no mu yindi mishinga iterambere.
Perezida w'inama Njyanama y'Akarere Prof. Kabera Callixte asoza umwiherero wari umaze iminsi ibiri, yashimiye abawitabiriye n'abafatanyabikorwa, avuga ko wabaye umwanya wo kureba ishyirwamubikorwa ry’imihigo y’Akarere, ibikubiye muri gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere; no gufatira hamwe ingamba.