HASOJWE UBUKANGURAMBAGA BWO KWIMAKAZA IHAME RY'UBURINGANIRE, IMIRYANGO 156 ISEZERANA KUBANA BYEMEWE N'AMATEGEKO
Kuri uyu wa 27 Werurwe 2026, mu Murenge wa Nasho hasorejwe ubukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire[GAD], gahunda yitabiriwe na Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Madame Uwimana Consolee, aho yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, inzego z'umutekano, n'abafatanyabikorwa batandukanye.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, yahaye ikaze abashyitsi, agaragaza ibikorwa bitandukanye byaranze ubu bukangurambaga bwamaze ukwezi, asaba imiryango gukomeza guharanira kugira umuryango mwiza, ubanye neza kuko ari wo ubasha gutera imbere mu buryo bwose.
Muri ibi birori hasezeranyijwe imiryango 156 yiyemeje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma yo kwigishwa, imiryango imurika ibyo bakora mu rwego rwo kwiteza imbere, n’imiryango yavuye mu makimbiranye yanyuze muri gahuhda ya “Ndi Inyenyeri mu muryango 100 yashimiwe inahabwa ibyemezo by’ishimwe.
Imiryango 8 yaremewe, harimo itandatu yorojwe inka, abana kandi bahawe amata n'ibyo kurya; habaho no gusangira ibyishimo n’imiryango yasezeranye kubana byemewe n’amategeko.
Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Madame Uwimana Consolee yashimiye imiryango yasezeranye, ati: “Turashaka ijuru rito mu ngo zanyu. Umuryango ni wo nshingiro ry’imbaga y’Abanyarwanda, utariho n’u Rwanda ntirwabaho, ni ngombwa rero ko dukomeza kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”
Minisitri Madame Uwimana Consolee yasabye buri wese kugira uruhare ku kurwanya no gukumira amakimbirane mu miryango, abana bata ishuri, ubusinzi, ibiyobyabwenge, isambanywa ry’abangavu, kurwanya igwingira ry’abana, kurwanya ko abana bata ishuri; asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we no gukora bakarushaho kwiteza imbere.
Ubu bukangurambaga bwo kwimakaza ihame ry’uburinganire[GAD], bwari bufite insanganyamatsiko igira iti: “Ihame ry’uburinganire, inkingi y’umuryango ushoboye kandi utekanye no kurengera umwana.”