HASHOJWE ICYUMWERU CY'UBUREZI GATORIKA
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno, yitabiriye anatanga impanuro muri gahunda isoza icyumweru cy'uburezi Gatorika, yabereye mu Murenge Kirehe, ni icyumweru basoje gifite insanganyamatsiko igira iti: "Kiriziya Gatorika mu gutanga uburere buhamye, umwana ushoboye kandi ushobotse".
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira yashimiye Kiriziya Gatorika ko ari abafatanyabikorwa b'ingenzi, abwira abanyeshuri ko Igihugu kibakunda ariyo mpamvu bose bagomba kuba bari mu ishuri, ko aribo zahabu y'Iguhugu cyacu, ko aribo batuma gitera imbere; abasaba kwitabira no gukunda kwiga kugira ngo bizigirire akamaro bakagirire n'Igihugu.
Kiriziya Gatorika ni umufatanyabikorwa wa Leta mu bikorwa bitandukanye by'umwihariko mu burezi mu Karere ka Kirehe, aho mu Karere kacu kuri ubu habarizwa ibigo by'amashuri bisaga 115 , hakaba harimo ibisaga 30 bya Kiliziya Gatorika