HASHOJWE ICYICIRO CYA MBERE CY'UMUSHINGA REKA
Kuri Kabiri tariki 07 Ukwakira,Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yitabiriye gahunda yo gusoza icyiciro cya mbere cy’Umushinga REKA, ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imyaka n’ubumuga; ushyirwa mu bikorwa na Humanity &Inclusion(HI).
Icyiciro cya mbere cy’Umushinga REKA cyatangiye mu mwaka wa 2022 aho ibikorwa byawo byibanze ku bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa, urugendo rwo kuvura no gufasha mu gukira ibikomere byatewe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga; no gufasha abagenerwabikorwa gukora imishinga ituma babasha kwigira. Kwifashisha imikino n’ubugeni nk’inzira yo gukira ibikomere, n’inyigisho zo kugira ngo haboneke umuryango utekanye.
Ibyo bikorwa by'icyiciro cya mbere cy'Umushinga REKA byibanze cyane mu mirenge ya Gahara na Mpanga.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere yashimye Ubuyobozi bw'Umushinga REKA ku bikorwa byiza byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufasha abahohotewe kubona ubutabera; avuga ko hagikenewe ubufatanye kugira ngo hakumirwe,harwanywe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no gufasha abahohotewe kubona ubutabera.
Ati “Ibimaze gukorwa ni byiza, ariko tunafate ingamba kuko hari ibitarakemuka.”