HASHOJWE GAHUNDA Y'ICYUMWERU CYISWE 'ISONGA NATIONAL SPORTS TALENT WEEK'
Kuri iki Cyumweru tariki 21 Ukuboza 2025, hasojwe gahunda y’icyumweru cyiswe: ‘Isonga Natianal Sports Talent week’ yo gutoza no guteza imbere impano z’abakiri bato, yabereye muri Rusumo High School, ni igikorwa Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere; anatangamo ubutumwa.
Mu butumwa yagejeje ku bana bitabiriye iyi gahunda, yashimiye abana bitabiriye iyi gahunda, abasaba gukomeza kwitoza no kwiga neza bakazamuka ari abahanga mu masomo no muri siporo, gukomeza gusubira mu masomo mu biruhuko, kugira ikinyabupfura; anabifuriza noheli nziza, gusoza neza umwaka no gutangira neza umwaka wa 2026.
Mu gusoza iyi gahunda abana bahise abandi mu mikino itandukanye bahawe ibihembo birimo imyambaro ya siporo n’imipira yo gukina. Abagize komite ya siporo mu bigo by’amashuri mu karere, n’abana bitabiriye bashimiye Leta ku bw’iyi gahunda yo guteza imbere impano; banasaba ko yazakomeza ikanogererwa igihe.
Bwana Bisangabagabo Emilien, wari intumwa ya Minisiteri ya Siporo muri iyi gahunda yasabye abana bitabiriye iyi gahunda gukomeza kwita ku mpano zabo bakora imyitozo, kuzirikana izindi nyigisho bagiye bahabwa, kwirinda ibiyobyabwenge, no gukomeza kwiga neza kugira ngo bazagire ejo hazaza heza.
Mu kigo cy'amashuri cya Rusumo High School hari hahuriye abana bagera ku 186 batarengeje imyaka 15, barimo abakobwa 93 n'abahungu 93; bari baturutse mu bigo by'amashuri byo mu mirenge igize Akarere bafite impano mu mikino itandukanye irimo Football, Volleyball, Handball, Basketball na Atletisme.