HARI KUBA IMURIKABIKORWA RY'ABAFATANYABIKORWA RIRAMARA IMINSI ITATU
Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 20 kugeza ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025, muri Gare ya Nyakarambi hari kubera imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Akarere kacu[KIREHE JADF OPEN DAY] rifite insanganyamatsiko igira iti:"Iterambere ry’Umuturage, inshingano y’Abafatanyabikorwa."
Ni imurikabikorwa ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kabiri, na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence ari kumwe n'inzego z'umutekano hamwe na Komite Nyobozi y'Akarere. Aho Abafatanyabikorwa batandukanye baramurika ibyo bakora.
Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze ko imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere (KIREHE JADF-OPEN DAY) ari umwanya mwiza w'abaturage kuza bakareba ibikorwa by'abafatanyabikorwa,ashimira abafatanyabikorwa mu bikorwa bakora avuga ko bifasha iterambere ry'ubukungu n'ibindi.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Bwana Rubingisa Pudence afungura imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa (KIREHE JADF-OPEN DAY) yasabye urubyiruko guhanga imirimo mu byo bakora,abibutsa ko ibimaze kugerwaho bafatanya kubibungabunga,ashimira uruhare rw'abafatanyabikorwa mu gufasha abaturage kugira imibereho myiza.
Ati: "Maze kubona byinshi muri iri murikabikorwa byose birerekana uruhare rwanyu mukuzamura iterambere n’imibereho y’abaturage ku buryo babaho neza. Twabonye ibikorwa by’ubuhinzi, twabonye ibikorwa by’imirimo y’urubyiruko bagiye bihangira, byaba ari ibyo mu dukiriro, ibyita ku mibereho y’abaturage mu ngo, hari byinshi twishimiye.”
Mu biri kumurikwa harimo ibikorwa bishingiye ku buhinzi n'ubworozi bikorerwa mu karere kacu nk'urutoki, imboga, imbuto, ibikorwa n'amakoperative, inganda, ibishingiye ku bukorikori, umuco n'ubugeni, serivisi zitangwa n'abafatanyabikorwa batandukanye n'izitangwa n'inzego z'ubuyobozi bwa Leta.
Imurikabikorwa ry'Abafatanyabikorwa b'Akarere (KIREHE JADF- OPEN DAY)rigamije kumenyekanisha ibikorwa abafatanyabikorwa bakora ndetse na serivisi batanga, bikanorohera abaturage kumenya amakuru atandukanye no kubona serivisi bakeneye hafi yabo.