HARI KUBA AMARUSHANWA Y’ABARIMU MU MIKINO YATEGUWE HAGAMIJWE KWITA KU BUZIMA BWIZA BWO MU MUTWE KU ISHURI

Mu rwego rwo kwita ku buzima bwiza bwo mu mutwe ku ishuri mu karere hari kuba amarushanwa y’abarimu bo mu bigo byo mu mirenge yose igize Akarere mu mikino y’umupira w’amaguru[Football] n’uw’amaboko wa Volleyball mu bagabo n’abagore.

Ni imikino yatangiye kuri iki cyumweru tariki 08, biteganyijwe ko izasozwa tariki 22 Kamena 2025, aho izajya  ibera  ku bibuga butandukanye mu karere.

Ni imikino yateguwe hashingiwe ku mwiherero  w'Uburezi mu Karere wabaye ku wa 21 Gicurasi 2025, kuri umwe mu myanzuro wa wo, wagarutse ku nshingano z’abari mu burezi  mu kwita ku buzima bwo mu mutwe ku ishuri. Hashingiwe kandi ku kuba imikino n’imyidagaduro ari bimwe mu bibungabunga ubuzima bwiza bwo mu mutwe bwacu bwite, ubw’abo dukorana n’ubw’abo tuyobora.

Biteganyijwe ko muri iyi mikino,  ku bibuga bitandukanye, kuri buri mukino hazajya hanatangirwa ubutumwa bukangurira abitabiriye akamaro ko kwita ku buzima bwiza bwo mu mutwe mu mashuri no mu muryango nyarwanda muri rusange.