HARI GUKORWA UBUKANGURAMBAGA BW'IMINSI 16 BUGAMIJE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Hon. Depite Rutebuka Balinda ageza ubutumwa ku baturage bo mu Murenge wa Mushikiri

Mu Karere kacu, kimwe no hirya no hino mu Gihugu guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo, mu nteko y’abaturage yo mu Kagari ka Rwayikona, mu Murenge wa Mushikiri hatangirijwe ku mugaragaro iminsi 16 y’ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera”. Bwatangiye tariki 25 Ugushyingo, bukazasozwa tariki 10 Ukuboza 2025.

Ni ubukangurambaga bwatangijwe Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mme Mukandayisenga Janviere, ari kumwe na Depite Rutebuka Balinda uyoboye itsinda ry’Abadepite bari mu karere, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye; bifatanyije n’abatuye Umurenge wa Mushikiri, mu Kagari ka Rwayikona.

Abitabiriye iyi gahunda, bagejejweho ikiganiro ku gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina n’ikiganiro ku gukumira icuruzwa ry’abantu, amako y’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse ko rigira ingaruka nyinshi ku iterambere ry’umuryango wose. Abaturage bagirwa inama yo kunyurwa n’ibyo bafite; kwita ku burere n’uburezi bw’abana no kwirinda ibishuko.

Depite Rutebuka Balinda yasabye abaturage kwita ku butumwa bagejejweho muri ubu bukangurambaga, anabagezaho ubutumwa bwo kwita ku miturire myiza batura ahagenwe kugira ngo barusheho gutera imbere, ababyeyi bakita cyane ku burere bw’abana, kwirinda amakimbirane mu miryango, no kurwanya ibiyobyabwenge, ahubwo bagashyira imbaraga mu kwitabira umurimo,  no kubakira bose ku bumwe n’ubudaheranwa, ati: “Ibyo byose kugira ngo bigerweho, ni uko gahunda zacu zose tuzubakira ku bumwe n’ubudaheranwa.”

Nyuma y’ubutumwa bwatanze, abaturage bagize umwanya wo kugeza ku bayobozi ibyifuzo n’ibibazo bitandukanye, birekemurwa ibindi bihabwa umurongo; ibikeneye ubuvugizi abaturage bizezwa ko bugiye gukorwa bigakemuka.

Gutangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, byari byabanjirijwe n'ibiganiro byabereye mu Murenge wa Mushikiri mu Kagari ka Bisagara byateguwe ku bufatanye bw’Akarere na ALIGHT Rwanda, by'ihuriro ry’abagabo barenga 100 baganiriye ku ruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu muryango no kwita ku burere buboneye bw’abana bato. Iyi gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere ari kumwe n’inzego z’umutekano; aho yasabye abagabo kugira uruhare rufatika mu kubaka umuryango uzira ihohotera, gukumira inda ziterwa abangavu, kurwanya amakimbirane mu miryango, isuku n’isukura n’ingamba zo kwiteza gukora bakiteza imbere.