HARI GUKORWA IBIZAMINI NGIRO BISOZA AMASHURI YISUMBUYE

Guhera mu ntangiriro z'iki cyumweru tariki 19 Gicurasi kugeza tariki 06 Kamena 2025, mu Karere kacu kimwe n'ahandi mu Gihugu abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro bari gukora ibizamini ngiro bisoza amashuri yisumbuye, by’umwaka wa 2024 na 2025.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, kuri uyu wa Mbere tariki 19 Gicurasi yatangirije ibi bizamini ku mugaragaro ku kigo cya Kirehe TSS ahari gukorera abanyeshuri basaga 180 bibumbiye mu mashami agera kuri atandatu.

Yavuze ko ibi bizamini biri kugenda neza  aho biri gukorerwa, ati: “Hatangiye ibizamini bya practical mu bigo bya TVT na TSS. Aya manota azajya kuri diploma zabo, aya ni amwe mu manota bazahabwa. Abarimu bari kubikurikirana ni abaturutse hirya no hino boherejwe na NESA. Ibi bizamini bifasha abanyeshuri kureba neza ko ibyo bize babishyira mu bikorwa cyane ko bagiye kujya hanze ejo bundi, ni ukuvuga ko bagiye mu kazi, ni ukugaragaza neza ko umwana asoje ari ku gipimo cyo kujya isoko agakora akazi, akinjiza amafaranga akubaka Igihugu.”

Mu Karere ka Kirehe biteganijwe ko abanyeshuri bazakora ibi bizamini ngiro muri ibi byiciro basaga 600, bakazabisoza bajya gukora ibizamini byanditse.