HARI GUKORWA IBIKORWA BYO GUKINGIRA INKA INDWARA YA 'RIFT VALLEY FEVER', ABOROZI BARASABWA GUKINGIZA AMATUNGO YABO

Hirya no hino mu mirenge yose igize Akarere hari gukorwa ibikorwa byo gukingira inka, indwara y’Ubuganga bwo mu Kibaya cya Rifuti[Rift Valley Fever]. Ni igikorwa cyatangiye tariki 28 Ukwakira, biteganyijwe ko kizasozwa tariki 11 Ugushyingo 2025, aho kugeza uyu munsi hamaze gukingirwa inka zisaga 23,200 mu zigera ku 35,800 ziteganyijwe gukingirwa.

Gukingira amatungo iyi ndwara bituma:

1.Hakumirwa ikwirakwira ryayo mu matungo ndetse no mu bantu, kuko ari imwe mu ndwara zifata amatungo n’abantu,

2.Kugabanya igihombo cyangwa ibyago bishobora guterwa n’iyi ndwara;

3. Gukumira ko habaho akato mu gihe haba hagaragaye icyorezo cy’iyi ndwara ya Rift Valley Fever.

Mu gihe amatungo yakingiwe, agira ubuzima bwiza akororoka, akanatanga umusaruro. Ubuyobozi bukaba busaba aborozi gukomeza kwitabira iki gikorwa cyo gukingiza amatungo, ku matungo yose agejeje igihe cyo gukingirwa, no gukomeza gukirikiza inama bagirwa n’abakozi bashinzwe ubworozi, ba Veterineri.