HARI GAHUNDA YO GUTIZA ABATURAGE UBUTAKA BWA LETA BUGAHINGWAMO KAWA

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko hari gahunda iri gutegurwa yo guha abaturage hegitari zisaga 440 z’ubutaka bwa Leta butabyazwaga umusaruro uko bikwiye,  kugira ngo batangire kububyaza umusaruro; by’umwihariko bakibandwa ku gihingwa ngengabukungu cya kawa.

Umuyobozi w'Akarere wungurije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Bwana Nzirabatinya Modeste aherutse kubikomozaho ubwo  yaganiraga n'abaturage bo mu Murenge wa Musaza tariki 02 Kamena 2025,

Yagize ati: “Hari ubuso bw’ubutaka bungana na hegitari 440 z’ubutaka bwa Leta buzahabwa abaturage bakazihingamo kawa. By’umwihariko mu gutanga ubu butaka tuzahera ku baturage badafite ubutaka, ku buryo bazabuhinga igihingwa cya kawa. Abaturage bafite imbaraga bitegure umwaka utaha bazatangira kuhahinga hose uko hangana.”

Abaturage kakaba barishimiye iyi gahunda yo kuba bahabwa ubutaka bakabubyaza umusaruro mu bihinzi, bikihutisha iterambere ryabo mu buryo bufatika; kandi n'ubutaka muri rusange bukabyazwa umusaruro.