HARI GAHUNDA YO GUHA AMASHANYARAZI ABATUYE MU NGO ZIRENGA IBIHUMBI 20

Ubuyobozi bw’Akarere burahumuriza abaturage batuye mu bice bitaragezwamo amashanyarazi ko hari umushinga wamaze kunozwa wo guha amashanyarazi abatuye mu ngo zirenga ibihumbi 20, uratangira muri uyu mwaka wa 2025.

Mu byifuzo ubuyobozi bw’Akarere bugezwaho kenshi iyo bwagiye kuganira n’abaturage, abenshi bahuriza ku kugaragaza ko aho amashanyarazi ataragezwa yahagezwa kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere.

Umuyobozi w’Akarere Rangira Bruno avuga ko hari igisubizo ku batuye ahantu hataragezwa amashanyarazi, kuko hari umushinga ugiye gutangira mu kwezi kwa Gicurasi 2025 uzasiga ingo nyinshi zihawe amashanyarazi.

 Ati: “Hari abatuye mu bice bitaragezwamo amashanyarazi batugezaho ibyo byifuzo kenshi, gusa gahunda ya Leta ni uko abaturage bose 100% bazagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. Icyo nababwira ni uko ubu abatuye mu bice amashanyarazi atarageramo, mu karere kacu dufite umushinga wo kugeza amashanyarazi ku batuye mu ngo zirenga 20,000 kandi uratangira gushyirwa mu bikorwa vuba aha mu kwezi kwa Gatanu[Gicurasi 2025].”

Ubuyobozi bw’Akarere busaba abaturage kujya babyaza umusaruro ukwiye ibikorwaremezo bagenda bigerezwa kugira ngo bibafashe kurushaho kugira imibereho myiza no kwiteza imbere; ariko n’ibyo bikorwaremezo bigacungirwa kugira ngo birindwe kwangirika.