Hakozwe Umuganda wihariye wa Mutimawurugo birinda amakimbirane

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/03/2025 mu Karere habereye Umuganda wihariye wa ba mutimawurugo wabereye mu Kagari ka Kazizi, Umurenge wa Nyamugari basabwe kwirinda ingaruka zikomeye zirimo amakimbirane y’imiryango mu ngo aho batuye.

Muri uyu  muganda wihariye w’abagore basannye inzu ebyiri z’abaturage batishoboye Nyamugari.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Mukandayisenga Janviere,nyuma y’umuganda wihariye yasabye abitabiriye Umuganda wihariye mu kagari ka Kazizi mu mudugudu wa Byimana muri Nyamugari kurwanya amakimbirane mu muryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’isambanywa ry’abana.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Mme Mukandayisenga Janvière, yakomeje avuga ko hakorwa ubukangurambaga bugamije guca amakimbirane mu miryango mu rwego rwo gushaka ibishoboka byose kugira ngo arandurwe burundu mu miryango,bikaba ariyo mpamvu hateguwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga hakangurirwa abaturage kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu buryo bw’amahoro,bikaba byarakozwe nyuma y’umuganda wihariye wa mutimawurugo wabereye mu kagari ka Kazizi mu murenge wa Nyamugari.

Mu nama basabye abitabiriye gufata umwanya bakikemurira ibibazo mu bwumvikane mu muryango.