HAKOZWE AMAHUGURWA KURI GAHUNDA Y'UBUKANGURAMBAGA BWO GUSUZUMA HAKIRI KARE KANSERI Y'INKONDO Y'UMURA N'IY'IBERE
Mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama, mu cyumba cy'inama ku karere Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere yatangije ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri gahunda y’ubukangurambaga bwo gusuzuma hakiri kare kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’ibere.
Ni amahugurwa yakomeje no kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Kanama, yateguwe ku bufatanye bw'Akarere n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubuzima-RBC n'abandi bafatanyabikorwa, mu gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo kurwanya kanseri (2024–2029); hagamijwe kugera ku ntego Igihugu cyihaye bitarenze umwaka wa 2027.
Aya mahugurwa ni yo abanjirije gahunda y'ubukangurambaga buzamara amezi atatu bwo gusuzuma no kuvura Kanseri y'inkondo y'umura na Kanseri y'ibere, bukaba buzatangira guhera tariki ya 08 Nzeri kugera tariki 30 Ugushyingo 2025. Ni amahugurwa agamije kongerera ubumenyi inzego zitandukanye, gutanga serivisi z’isuzuma no gukangurira abaturage kwitabira gahunda, kugira ngo haboneke umusaruro ufatika mu kurwanya no gukumira izi kanseri.
Mu bitabiriye aya mahugurwa harimo inzego zitanduaknye zirimo Ubuyobozi bw'AKarere, Abayobozi batandukanye barimo uw'Umuryango Partners In Health/Kirehe, uw'Ibitaro bya Kirehe, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, Abayobozi b’ Ibigo Nderabuzima, Abashinzwe Ubuzima mu mirenge, Abakozi b'ibitaro by'Akarere ka Kirehen'abo ku rwego rw'ikigonderabuzima.
Aya mahugurwa kandi azagenerwa n'ibindi byiciro by'abakora mu rwego rw'ubuvuzi kugera ku rwego rw'Abajyanama b'ubuzima.