HAFUNGUWE KU MUGARAGARO INZU Y'ABABYEYI KU KIGO NDERABUZIMA CYA MUSAZA

Ku gicamunsi cyo kuri wa Kane tariki 19 Kamena 2025,  Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe abagize inama njyanama y’Akarere, inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bwa Partners in Health(PIH-Rwanda) yafunguye ku mugaragaro inzu y’ababyeyi [Maternity] ku kigo nderabuzima cya Musaza, mu Murenge wa Musaza yubatswe ku bufatanye na Partners in Health. 

Iyi nzu y’ababyeyi, ifatwa nk’igisubizo ku kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana. Igikorwa cyo kuyitaha cyaranzwe no kureba ibice bigize na serivisi zitandukanye zizajya zitangirwamo. Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yashimiye PIH_Rwanda ku bw’iyi nzu y’ababyeyi yafunguwe ku mugaragaro.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yagize ati: “Abaturage ba Musaza mwagiye mubitubwira imyaka myinshi, uyu munsi uyu muhigo turawesheje. Turashimira Inshuti mu Buzima, nyuma y’uko bigaragaye ko aha, aho ababyeyi babyariraga ari hatoya, icyo cyifuzo twakigejeje ku bafatanyabikorwa none iki nicyo gikorwaremezo cyiza, gifite ibikoresho byose batugejejeho uyu munsi.”

Yasabye abaturage gufata neza iki gikorwaremezo, bakakibungabungira isuku, kandi bakakigana kugira ngo bahabwe serivisi nziza z’ubuvuzi, hafi yabo; kugira ngo babashe no gukora ibikorwa byabo no kwiteza imbere.

Umuyobozi wungurije wa PIH Rwanda Dr. Kateera Fredrick, yavuze ko bishimira gukorera mu Rwanda no mu Karere ka Kirehe by’umwihariko mu gufasha mu kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, kandi ko kuba iki gikorwa cyo kubaka inzu y’ababyeyi[Maternity] kigezweho ari ibintu bibateye ishema.

Mu bice bigize iyi nyubako harimo ibyumba bibiri by’isuzumiro, aho ababyeyi bazajya bacishirizwa mu cyuma, aho babyeyi bategereje kubyara baba bari hari ibitanda 6, Aho ababyeyi babyarira ibyumba 3, aho ababyeyi bamaze kubyara baruhukira kirimo ibitanda 6; Ubwiherero n’ubwogero buhagije byo mu nzu n’ibyo hanze, Salle y’inama, imesero n’ibindi bitandukanye.