HABAYE UMWIHERERO W'UBUREZI
Kuri uyu wa Gatatu, mu Karere kacu hebereye umwiherero w'uburezi, ufite insanganyamatsiko igira iti:"Ishuri riyobowe neza, inkingi y'uburezi bufite ireme, Twite ku buzima bwo mu mutwe" watangijwe ku mugaragaro n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere, abayobozi bareba ishyirwa mu bikorwa ry'imihigo y'amashuri n'ingamba zigomba gufatwa.
Muri uyu mwiherero witabiriwe n'abayobozi b'Ibigo by'amashuri bose byo mu karere, abafatanyabikorwa mu burezi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge, abakozi mu ishami ry'uburezi n'abagize inzego z'umutekano, harebewe hamwe uko uburezi buhagaze muri rusange mu karere, aho imihigo y’Uburezi igeze ishyirwa mubikorwa n’ibindi.
Muri uyu mwiherero w'uburezi kandi bagaragarijwe ibigo byatsinze neza mu bizamini bya Leta by'umwaka ushize wa 2023-2024 kugira ngo babifatireho urugero mu rwego rwo gutsinda neza, kuzatsinda neza muri uyu mwaka w'amashuri wa 2024-2025; basabwa kwita ku ireme ry’uburezi mu mashuri.
Bahawe ibiganiro ku miyoborere y’amashuri iboneye,Kwita ku buzima bwo mu mutwe, ikiganiro ku burezi bufite ireme barebera hamwe n'ibipimo ngenderwaho by’imiyoborere iboneye y’ibigo by’amashuri, icyerekezo cy’ikigo cy’ishuri, kuyobora imyigire, gucunga ishuri no gukorana n’ababyeyi n’umuryango mugari ikigo giherereyemo.