HABAYE INTEKO RUSANGE Y’URUBYIRUKO, RUSABWA GUKORESHA NEZA AMAHIRWE IGIHUGU CYABAHAYE
Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Kamena, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, ari kumwe n’abagize komite nyobozi, inzego z’umutekano n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, bitabiriye inteko rusange y’urubyiruko, yagaragarijwemo uko imihigo y’urubyiruko yashyizwe mu bikorwa muri uyu mwaka; n’ibyo ruzakora mu mwaka wa 2025-2026.
Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira yashimiye urubyiruko ku bikorwa byiza bakora, abasaba kubyaza umusaruro amahirwe ari mu karere no gukoresha neza umwanya Igihugu cyabahaye, bihangira imirimo, gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, no gukoresha neza ikoranabuhanga mu buryo bugamije iterambere.
Yakomeje agira ati: “Mugomba gushakira hamwe uko mwagera ku mahirwe no gukemura ibibazo urubyiruko ruhura nabyo buri munsi, iyo urebye mu Gihugu cyacu mu nzira z’iterambere, urwego rw’urubyiruko rwashyizwe imbere mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu ni ikintu cy’ingenzi."
Yasabye urubyiruko kandi kugira indangagaciro yo kubahiriza igihe, gukorera hamwe no gufatanya n’ubuyobozi, kurwanya no kwirinda ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’abaturage; no kuba intangarugero mu gukora cyane no kwiteza imbere.
Urubyiruko rwitabiriye iyi nteko rusange rwafashe ingamba, nyuma y’impanuro rwahawe, nk’uko Uwingabire Florence wo mu Murenge wa Nyamugari yabigarutseho ati: “Nkurikije inama duhawe n’ubuyobozi bw’Akarere, tugiye kuzikurikiza dushishikariza bagenzi bacu kwitinyuka no kurangwa n’ikinyabupfura birinda ibiyobyabwenge no kwirinda kwishora mu busambanyi. Ubu twibumbiye mu matsinda atandukanye yo kwiteza imbere kandi dushimira ubuyobozi ko butuba hafi.”
Mu Karere habarurwa urubyiruko rusaga ibihumbi 124. Bakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Igihugu, harimo kujya mu buhinzi, ubworozi, kwibumbira mu makoperative atandukanye ndetse no mu bikorwa bitandukanye bya Leta harimo gukangurira bagenzi babo kujya muri gahunda ya Ejo heza, kwitabira umuganda, guhugura abaturage mu ikoranabuhanga nka gahunda ya Byikorere.