HABAYE INAMA Y'UBUREZI ITEGURA ITANGIRA RY'UMWAKA W'AMASHURI WA 2025-2026

Abayobozi b'ibigo by'amashuri bitabiriye inama

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Kanama, ku Karere hateranye inama ku myiteguro y’itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2025-2026, iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira Bruno ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madame Mukandayisenga Janviere, yitabiriwe n'inzego z'umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge n'abayobozi b'ibigo by'amashuri bose.

Akarere ka Kirehe mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 kaje ku mwanya wa mbere mu Gihugu hose n’amanota 91.3% mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc Commun). Mu mashuri abanza naho Kirehe yaje ku mwanya wa mbere n’amanota 97.09%.

Umuyobozi w'Akarere Bwana Rangira, yashimiye abayobozi b’ibigo by’amashuri kuba baritwaye neza mu gutsindisha ku rwego rw'Igihugu mu mwaka wa 2024-2025, ababwira ko gutsinda bitizana ahubwo ko bisaba kubitegura bikozwe n'abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, umunyeshuri ubwe ndetse n’ababyeyi. Yasabye Abayobozi b’ibigo by'amashuri kwirinda kwirara kugira ngo no mu myaka iri imbere bazatsinde neza kurushaho, kurangwa no kugira udushya nka kimwe mu bituma abana bakunda ku ishuri bakishimira kuhaba no kwiga neza.

Umuyobozi w'Akarere yagaragaje ko gutsinda bitizana gusa, ahubwo ko ari ibintu bitegurwa bikagirwamo uruhare n'abarimo abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu, umunyeshuri ubwe, aho bigira, ibyo bigishwa ndetse n’ababyeyi.

Ingengabihe iherutse gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y'uburezi, igaragaza ko igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri wa 2025-2026 kizatangira tariki 08/09/2025  kirangire tariki 19/12/2025.