HABAYE INAMA Y'INTEKO RUSANGE Y'INAMA Y'IGIHUGU Y'ABANTU BAFITE UBUMUGA
Kuri uyu wa Kane, tariki 05 Kamena 2025 mu karere habaye inama y'inteko rusange y'inama y'Igihugu y'abantu bafite Ubumuga ku rwego rw'Akarere, yitabiriwe n'abagize inama y'Igihugu y'abantu bafite ubumuga (NCPD) ku rwego rw'Akarere n'Umurenge, Abafatanyabikorwa bakorera mu Karere bafite aho bahurira n'ibikorwa by'abantu bafite ubumuga, abakozi mu murenge bashinzwe ibimereho myiza, n'abandi mu byiciro bitandukanye.
Ni inama yayobowe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Madamu Mukandayisenga Janviere. Iyi nteko rusange yari igamije kurebera hamwe ibikorwa byakorewe abantu bafite ubumuga mu mwaka wa 2024-2025, no kurebera hamwe ibikorwa biteganyijwe umwaka utaha wa 2025-2026 ndetse no kungurana ibitekerezo.
Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yashimye ibyagezweho anashimira abafatanyabikorwa uruhare bagira mu kuzamura imibereho myiza y'abantu bafite ubumuga, anasaba inzego zose ari iza Leta n'iz'abikorera gukomeza ubufatanye mu kuzamura imibereho myiza y'abantu bafite ubumuga.
Nk'uko byagaragajwe, muri uyu mwaka uri ku musozo hagaragajwe ko hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 95Frw, akaba yarakoreshejwe mu gusana amazu ya bamwe mu bantu bafite ubumuga, gutanga insimburangingo ku batari bazifite, gutera inkunga koperative z'abantu bafite ubumuga, guhugura imiryango ifite abana bafite ubumuga kugira ngo igire imyumvire myiza ku kwita kuri abo bana; no kurushaho kwiteza imbere.
Mu iteganyabikorwa, ry'umwaka utaha wa 2025-2026 biteganijwe hazakoreshwa asaga 105Frw nazo zizajya mu bikorwa bigamije guteza imbere abantu bafite ubumuga mu byiciro bitandukanye.