HABAYE INAMA RUSANGE Y'INAMA Y'IGIHUGU Y'ABAGORE
kuri uyu wa Kane, ku karere habaye inama rusange y’inama y’Igihugu y’abagore, ifite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango utekanye, inkingi y’imibereho myiza n’iterambere rirambye”, yitabiriwe n’abarimo Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr. Kabera Callixte, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Mukandayisenga Janviere, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba Madame Mukamucyo Jeannette, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa batandukanye; n’abagize inteko rusange y’abagore.
Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yashimiye abitabiriye iyi nteko rusange, avuga ko abagore bagira uruhare runini mu bukungu bw’Akarere n’Igihugu muri rusange, abasaba gukomeza gufata ingamba zo kwiteza imbere; bagashyira imbaraga mu nyinshi gufatanya kurwanya amakimbirane yo mu miryango; abizeza ubufatanye bw’ubuyobozi.
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu mu Karere Madame Mukaneza Pelagie yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025-2026 bafite imihigo irimo mu kurwanya ubukene mu miryango, kurwanya imirire mibi, gutoza umuco w’isuku n’isukura, gukemura ikibazo cy’abana bata ishuri, gukumira ihohoterwa rikorerwa abana; no kurwanya amakimbirane mu miryango.
Perezida w’inama Njyanama y’Akarere Prof. Dr.Kabera Callixte yashimiye abagore ku ruhare rwabo mu iterambere ry’akarere kandi ibikorwa byigaragaza ahanini mu bukungu n’imibereho myiza, abasaba gukomeza umuvuduko kugira ngo gahunda ya 2 y’Igihugu yo kwihutisha iterambere[NST2] izagere ku ntego.
Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Ntara y’Iburasirazuba Mukamucyo Jeannette, yashimiye abagore bo mu Karere ka Kirehe ku bikorwa byinshi bagezeho, abasaba gushyira imbaraga mu kwegera abaturage ku rwego rw’umudugudu, kwimakaza isuku, kurwanya amakimbirane mu miryango; kandi buri wese agaharanira kuzuza inshingano ze neza.
Muri iyi nama rusange hasinywe imihigo abagize inama y’Igihugu y’abagore mu karere bazashyira mu bikorwa muri uyu mwaka wa 2025-2026.
Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye kandi baremeye bamwe mu bana batsinze neza mu bizamini by’umwaka 2024-2025, ndetse hishyurira Mituweli imiryango 300 iyobowe n’abagore.