HABAYE IGIKORWA NGARUKAMWAKA CYA JOB FAIR GIHUZA URUBYIRUKO RUKENEYE AKAZI N'ABAGATANGA

Ifoto y'urwibutso ya nyuma y'Igikorwa cya Job Fair cyabaye tariki 17 Ukuboza 2025

Muri iki cyumweru ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025,  mu Karere habaye igikorwa ngarukamwaka gihuza urubyiruko rukeneye akazi n’abatanga akazi-Job Fair, cyahurije hamwe Ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa barimo Umuryango Alight-Rwanda, UNHCR, Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi, urubyiruko rukeneye akazi na ba rwiyemezamirimo bafite amahirwe y’akazi kuri uru rubyiruko.

Afungura ku mugaragaro iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere Bwana Rangira Bruno yavuze ko gishyirwamo imbaraga n’Akarere ku bufatanye n’abafatanyabikorwa, kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe y’akazi, kandi rukwiye kukibyaza umusaruro mu buryo bufatika. Yasabye kandi urubyiruko kwita ku nzira zituma babona amakuru y’ahari akazi; kugira ngo bibagirire akamaro.

Umuhuzabikorwa wa Progaramu za Alight-Rwanda Eng.Rumanyika Jacques Prevert, yavuze ko nk’umuryango wita ku mpunzi, bahisemo gufatanya n’Akarere ka Kirehe karimo inkambi ya Mahama mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko rurimo n’urw’impunzi guhaguruka bagashaka akazi, guhanga umurimo, no gukora bakiteza bagatera imbere.

Abahanzi barimo Marina na Senderi International Hit basusurukiye iki gikorwa cya Job Fair, cyabereye mu busitani bw’akarere.